Papa Francis yemeye ubwegure bwa Cardinal Sarah wagiranye amahari na Kiliziya

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 21 Gashyantare 2021 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Papa Francis yemeye ubwegure bw’umwe mu ba-Cardinal bakomeye i Vatican ukomoka muri Guinée, Robert Sarah, wari ukuriye Kongere ishinzwe Ibikorwa byo guhimbaza Imana n’amasakaramentu nyuma y’amezi arindwi asabye kwegura kubera amahari yagiranye na Kiliziya Gatolika.

Robert Sarah wahabwaga amahirwe yo kuzaba Papa ni umwe mu ba Cardinal badakunda impinduka zishingiye ku bigezweho ubu, gusa we bikaba akurusho kuko yagiye abigaragaza mu ruhame, akavuga ikintu cyose atemeranya nacyo.

Ibi rero byaje gutuma agirana amakimbirane na Kiliziya Gatolika ariko bihumira ku murari mu 2019 ubwo yavugaga ko ‘Idini ya Islam yari kuba yarigaruriye Isi iyo Kiliziya Gatolika itagira icyo ikora ku byerekeye abimukira.’

Sarah ufite imyaka 75 yasabye kwegura muri Kamena umwaka ushize, nk’uko amategeko ya Kiliziya abyemerera abashumba bose. Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu ni bwo Vatikani yatangaje ko ubwegure bwe bwemewe.

Dailymail yavuze ko Sarah yagiye atinda gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro yafashwe na Papa Francis izana impinduka muri kiliziya, irimo kwemerera abagore kugira inshingano muri misa yo ku wa Kane Mutagatifu.

Uretse kuba yaragaragaye kenshi ko atemeranya na Papa Francis mu bintu byinshi bijyanye na tewolojiya, Sarah yanze gukora ibyo yasabwe na Papa Benedigito wa XVI, ubwo yamusabaga gukura izina rye ku gitabo bafatanyije kitemerera abantu bashatse kuba abapadiri.

Sarah yavuze mu ruhame ko ibyo kutandika izina rya Papa Benedigito azabikora ubutaha mu gice cya kabiri cy’igitabo. Akandikaho gusa ko yagize uruhare mu iyandikwa ry’igitabo.

Sarah kandi yamenyekanye cyane kubera imvugo zinenga Papa ku bijyanye n’icyemezo cyo gushishikariza Abanyaburayi kwakira abimukira benshi.

Robert Sarah yavukiye muri Guinée mu 1945, ahabwa isakaramentu ry’Ubusaseridoti mu 1969. Ku myaka 34 agirwa Arikipiyesikopi wa Conakry na Papa Pawulo wa Kabiri mu 1979.

Mu 2001 yagizwe Umunyamabanga wa Kongere y’Abavugabutumwa, mu 2010 ni bwo yagizwe Cardinal, hashize igihe gito Papa Benedigito amugira Perezida w’Ishami rishinzwe gufasha Papa mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, hashize imyaka ine Papa Francis amutorera kuba umuyobozi wa Kongere ishinzwe ibikorwa byo guhimbaza Imana n’amasakaramentu i Vatican. Robert Sarah yari umwe mu ba Cardinal batoye Papa Francis mu 2013.

Papa Francis yakiriye ubwegure bwa Cardinal Robert Sarah nyuma y'amezi arindwi abisabye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .