Vatican yatangaje ko Papa Francis wasanzwemo indwara za ‘pneumonie’ na ‘bronchite’ mu minsi mike ishize yatangiye gutora agatege iti “Ibyo bigaragaza ko ari kwitabwaho ndetse byakomeje kugaragaza impinduka.”
Papa Francis w’imyaka 88 ku wa 08 Werurwe 2025 yasengeye ku Bitaro bya Gemelli Hospital, biherereye i Roma ari na ho ari kuvurirwa.
Kuva yakwinjira mu bitaro ntabwo arongera kugaragara mu ruhame. Ni bwo bwa mbere yamara igihe kirekire adahura n’abakirisitu kuva mu myaka 12 ishize ari mu nshingano.
Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo guhumeka bigoranye aho bwa mbere yatangiye kuvurwa ‘bronchite’ nyuma aza gusangwamo ‘pneumonie’ yafashe ibihaha byombi. Ibihaha bye byakunze kuzahara kuko akiri umwana na na bwo kimwe cyigeze kurwara bagikataho igice.
Abashinzwe kumwitaho bagaragaza ko gukira bishobora kuzagenda gake bijyanye n’uko ageze mu za bukuru hatibagiranye iby’uko yakunze kuzahazwa n’indwara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!