Papa Francis yasabye kuzirikana urukundo rw’Imana ruhebuje

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 Ukuboza 2019 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Papa Francis yibukije ko iyi Noheli ari umwanya abantu bakwiye gutekereza ku rukundo ruhebuje Imana ibakunda itarobanuye ababi n’abeza, asaba kurwigana.

Ni inyigisho yahaye ibihumbi by’abari bateraniye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero y’i Vatican, mu gitaramo cya Noheli.

Yagize ati “Mushobora kuba mwaracumuye mu byo mwatekereje, mushobora kuba mwarakoze ibibi bitandukanye ariko Nyagasani akomeza kubakunda”.

Papa Francis yakomeje avuga ko ‘Noheli itwibutsa ko Imana ikomeje kudukunda twese ndetse n’ababi muri twe. Yaba njyewe, wowe, n’abandi muri twe. Uyu munsi iravuga ngo ‘Ndabakunda kandi nzahora mbakunda, muri ab’agaciro mu maso yanjye’.

Imana ntabwo igukunda kuko utekereza cyangwa ukora ibyiza. Urukundo rwayo ntacyo rugenderaho.

Biteganyijwe ko uyu munsi wa Noheli, Papa Francis, asubira kuri iyo Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, gutanga ubutumwa Papa agenera abatuye Isi.

Mu bitabiriye icyo gitambo cya Misa [Papa yabwiriyemo abantu ko Imana ikibakunda] barimo abana batoranyijwe mu bihugu bya Venezuela, Iraq na Uganda.

Papa Francis yibukije abantu urukundo Imana ibakunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .