00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yasabye Korea ya Ruguru kumutumira akayisura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2022 saa 09:49
Yasuwe :

Papa Francis yasabye Korea ya Ruguru kumutumira akayisura, kuko yifuza gutangayo ubutumwa bw’amahoro n’ubufatanye.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Korea y’Epfo, KBS, kuri uyu wa Gatanu, Papa Francis yahamije ko atakwitesha amahirwe yo gusura Korea ya Ruguru mu rugendo rw’amahoro.

Yagize ati "Igihe bantumira sinzavuga ngo oya. Intego ni imwe gusa, ni ubufatanye no gushyira hamwe".

Papa Francis yongeye kandi gusaba abanya-Korea guharanira amahoro kuko babaye mu ntambara bityo zigomba kurangira.

Mu kinyejana cya 20 Korea ya Ruguru yabarizwagamo amatorero menshi ndetse ubukristu bwari bufite ijambo, kuko hitwaga Yeruzalemu y’Uburasirazuba.

Icyakora ku butegetsi bwa Kim Il Sung, ufatwa nk’umubyeyi wa Korea ya Ruguru, akaba ari na sekuru wa Kim Jong Un, yabonaga Ubukristu nk’ikibazo gikomeye ndetse aburandura mu gihugu binyuze mu kwica ababuyobotse no kubakoresha imirimo y’agahato.

Kuri ubu, utegetsi bwa Korea ya Ruguru bwemeye ko imiryango ka Kiliziya Gatolika ihakorera imishinga, ariko nta mubano utaziguye bufitanye na Vatican.

Ubwo Papa Francis yasuraga Korea y’Epfo mu 2014, yahasomeye misa yahariwe ubwiyunge bwa Korea zombi.

Papa Francis arifuza gusura Korea ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .