Papa Francis yatangarije mu kiganiro Che Tempo Che Fa gitambuka kuri televiziyo mu Butaliyani ko Trump nashyira mu bikorwa uyu mugambi, azaba akoze amahano kuko bizashyira abakene mu byago.
Yagize ati “Niba ari ibyo, bizaba ari amahano kubera ko imbabare z’abakene ni zo zizishyura ikiguzi. Ntacyo bizamara! Si bwo buryo bwo gukemura ibibazo.”
Mu 2016 ubwo Trump yiyamamarizaga kuyobora Amerika, na bwo Papa Francis yanenze umugambi yari afite wo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique, agamije gukumira abimukira, avuga ko atari umugambi wa gikirisitu.
Kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, Trump yatangarije Abanyamerika ko yiteguye kubatangariza impinduka nyinshi ku munsi atangirira kuyobora Amerika, abizeza gushimishwa na zo. Mu zitezwe harimo iyerekeye ku gukumira abimukira.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!