Papa Francis yabitangaje ku wa Gatatu mu gikorwa cyo kwakira abashyitsi basanzwe baba batembereye i Vatican akabonana na bo akabanaha umugisha.
Yavuze ko inyanja ya Méditerranée yagombye kuba ikiraro gihuza Afurika, u Burasirazuba bw’Isi n’u Burayi ariko yahindutse imva y’abifuza kwambuka berekeza mu Burengerazuba bw’Isi.
Papa Francis yahamije ko imfu nyinshi z’abarohama mu nyanja zakabaye zarakumiriwe, anenga abagira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu bikorwa byo guhinda abimukira babasubiza iyo baturutse.
Ati “Ibyo iyo bikozwe ku bushake n’umutimanama wabo, ni icyaha gikomeye. Imana iri kumwe n’abimukira kandi ibabarana na bo.”
Yahamije ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bidakwiye gukaza imbaraga mu kurinda imipaka ahubwo bisabwa kwagura amarembo no kugena inzira zitekanye z’aho abimukira binjirira, no guha ubuhungiro butekanye abahunze ibibazo bitandukanye byugarije Isi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira, OIM, ryatangaje ko mu nyanja ya Méditerranée hanyuze impunzi n’abimukira ibihumbi 290 mu mwaka wa 2023, bigaragaza izamuka rya 55% ugereranyije na 2022.
Imibare igaragaza ko abarenga 3100 basize ubuzima muri Méditerranée bagerageza kwambuka ngo bajye i Burayi mu 2023.
Ibihugu by’i Burayi bimaze iminsi bigaragaza impungenge bitewe n’ikibazo cy’abimukira bagenda biyongera ndetse bimwe byanashyizeho ingamba zo kubakumira no kohereza bamwe mu bindi bihugu mu gihe ubusabe bw’ubuhungiro bwabo bucyigwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!