00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yaciye amarenga ko ashobora kwegura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 July 2022 saa 02:18
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aha agatekereza ku kwegura kandi ko yabikora mu gihe yaba yumva ubuzima bwe butagituma ashobora gukora mu buryo akwiye gukora.

Papa Francis yabivuze ubwo yari asoje uruzinduko rwe muri Canada, ni uruzinduko rwabayemo gukora ingendo cyane n’iminsi y’akazi kenshi.

Papa Francis w’imyaka 85, yashimangiye ko kuri ubu ashaka gukomeza inshingano ze kandi ko azayoborwa n’Imana ku gihe azeguriraho, mu gihe byaba bibayeho.

Ari mu igare ry’abarwayi mu ndege iva mu gace k’amajyaruguru ka Canada yerekeza i Roma, yabwiye abanyamakuru ati "Ntabwo ari ibyago guhindura Papa, ntabwo ari kirazira".

Yakomeje agira ati "Umuryango wo kwegura urafunguye, ni ikintu gishoboka gisanzwe. Ariko kugeza uyu munsi sindakomanga kuri uwo muryango. Sindagera aho numva nkeneye gutekereza ko ibi bishoboka, ibyo ntibivuze ko mu minsi ibiri iri imbere ntashobora gutangira kubitekerezaho".

Mu mezi ya vuba Papa Francis yakomeje kugira ingorane y’ivi yagize ingaruka ku gushobora kugenda n’amaguru kwe. Igice kinini cy’uruzinduko rwe muri Canada yakimaze agendera mu igare ry’abarwayi.

Ariko mbere yahakanye ibihwihwiswa by’uko ashobora kuba afite ubundi burwayi bukaze kurushaho kandi bwashyira mu kaga ubuzima bwe.

Papa Francis ati "Sintekereza ko nshobora gukomeza gukora ingendo n’umuvuduko umwe n’uwo najyaga nzikoramo ku myaka yanjye hamwe n’imbogamizi y’iri vi. Nkeneye kuba nakwirokoraho gatoya mu rwego rwo gukomeza gukorera Kiliziya cyangwa nkeneye gutekereza ku kuba bishoboka ko negura".

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aha agatekereza ku kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .