Papa Francis yabatije impanga zavutse zifatanye zigatandukanywa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kanama 2020 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ni we wabatije impanga zavutse zifatanye ziherutse gutandukanywa.

Ervina na Prefina, bavutse imitwe yabo ifatanye, mu kwezi gushize nibwo babazwe barabatandukanya.

Nyina, Ermine Nzotto, ni uwo muri Centrafrique. Amaze kubyara aba bana, bahise bajyanwa mu Butaliyani mu bitaro by’abana bya Vatican byitwa Bambino Gesu Paediatric.

Nyuma yo kubabaga, yabwiye ibitangazamakuru by’i Vatican ko yifuza ko Papa ari we uzabatiza aba bakobwa be kuko igihe cyose Papa atahwemye kwita ku bana b’i Bangui.

Ifoto yafashwe nyuma yo kubatiza aba bana ku wa Gatanu yatangajwe na Antoinette Montaigne wahoze ari Minisitiri muri Centrafrique.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko kuvuka kw’abana bafatanye bibaho rimwe mu bana miliyoni ebyiri, cyangwa zirenga, bavutse.

Ervina na Prefina bavutse muri Kamena 2018 ahitwa Mbaiki muri Centrafrique, abaganga bavuga ko bafite icyizere ko bazagira ubuzima busanzwe.

Papa Francis yabatije impanga zavutse zifatanye zigatandukanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .