00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamenyekanye indwara irembeje Papa Francis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 February 2025 saa 09:20
Yasuwe :

Vatican yavuze ko nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic i Roma mu cyumweru gishize, byagaragaye ko Papa Francis arwaye umusonga mu bihaha byombi.

Ibi byagaragaye nyuma y’isuzuma ryimbitse ryamukorewe hifashishijwe CT scan, nyuma bisaba ko ahindurirwa imiti.

Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo Papa Francis yajyanwe mu bitaro, aho yari ari gukurikiranwa ku ndwara y’ibihaha izwi nka ‘bronchite’ nk’uko Vatican yari yabitangaje.

Ku wa 17 Gashyantare 2025 Vatican yongeye gutanga amakuru mashya ku buzima bw’uyu Mushumba w’imyaka 88, aho yavuze ko akomeje kuremba ndetse ko yasanzwemo ‘infection polymicrobienne’ ifata inzira y’ubuhumekero.

Papa Francis asanzwe afite uburwayi bwamuzahaje kuva akiri muto, yigeze kurwara ‘pleurésie’ bituma igice cy’igihaha cye cy’iburyo gikurwaho afite imyaka 21.

Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika, amaranye igihe kinini ibibazo by’ubuzima bitandukanye byagiye bituma abagwa incuro nyinshi, birimo uburibwe mu mavi butuma agendera mu kagare n’ibindi.

Papa Francis arwaye umusonga mu bihaha byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .