Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 13 Nzeri 2024, ashingiye ku bitekerezo aba bakandida batangiye mu kiganiro mpaka cyabahuje mu minsi itatu ishize.
Trump yavuze ko adashyigikiye ko abimukira bakomeza guhabwa ikaze muri Amerika, abasobanura nk’abatagira ubumuntu. Yashinje Abanya-Haiti baba muri Leta ya Ohio ko barya imbwa n’amapusi y’abaturage.
Kamala na we yagaragaje ko ashyigikiye ko abagore bajya bakuramo inda mu gihe bumva baba batiteguye kubyara no kurera abana batwite.
Papa Francis wakurikiye iki kiganiro mpaka yatangaje ko kubera ko Trump na Kamala ari babi, Abanyamerika bakwiye guhitamo umubi gake hagati y’aba bombi.
Yagize ati “Bisaba guhitamo umubi gake muri bombi. Ni nde mubi gake muri bombi? Ni umugore cyangwa ni uriya mugabo? Ntabwo mbizi. Buri wese ufite umutimanama, akwiye kubitekerezaho, akabikora.”
Papa Francis yavuze ko kwirukana abimukira biteye ubwoba kandi no gukuramo inda ari ubwicanyi nk’ubundi, ashimangira ko nta cyiza kiri mu gitekerezo cya Trump na Kamala.
Ati “Kohereza abimukira, kubashyira aho ushatse hose, kubasiga…ni ikintu giteye ubwoba, aho hari ikibi. Gukura umwana mu nda y’umubyeyi we ni ubwicanyi kuko hari ubuzima. Tugomba kuvuga kuri ibi bintu mu buryo bwumvikana.”
Amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba tariki ya 5 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!