Ibi Papa Francis yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa 5 channel.
Yagize ati “Ni inshingano gufata urukingo, hano i Vatican guhera mu cyumweru gitaha tuzatangira kurufata kandi nanjye ndi mu bazarufata.”
Icyemezo cyo gutanga uru rukingo muri Vatican rikurikiranye n’itangazo ryemejwe na Papa Francis ryabwiraga abayituye ko bemerewe gufata urukingo, ni nyuma y’uko hari amatsinda y’abadashyigikira gukuramo inda yarushidikanyagaho bitewe n’uburyo rukozwemo.
Mu Ukuboza 2020 nibwo aya matsinda yagiye avuga ko urukingo rwa COVID-19 rukorwa mu tunyangingo tuba twakomotse mu nda zakuwemo ariko byagaragaye ko atari ko bigenda ko ahubwo rukorwa mu tunyangingo tuba twararewe muri laboratwari.
Mu nyandiko yasohowe n’abashinzwe ukwemera n’imyitwarire i Vatican ikemezwa na Papa Francis. Yavugaga ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ko byemewe gufata urukingo rwa COVID-19.
Kuri Noheli kandi Papa Francis yavuze ko abantu bose bakwiye guhabwa urukingo rwa COVID-19, ndetse asaba ibihugu bitandukanye gufatanyiriza hamwe mu guhashya iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!