Papa Benedigito yasabye ko izina rye rivanwa mu gitabo ku gushyingirwa kw’abapadiri

Yanditswe na Habimana James
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Papa ucyuye igihe Benedigito wa XVI yasabye ko izina rye rivanwa mu bantu bagize uruhare mu kwandika igitabo kigiye gusohoka kivuga ku kibazo kijyanye n’uko abagabo bafite abagore bakwemererwa kuba abapadiri.

Ikibazo kijyanye n’uko abagabo bafite abagore baba abapadiri cyakunze guteza ibibazo muri Kiliziya Gatolika bamwe bavuga ko bihabanye n’inshingano z’aba bihayimana abandi bakavuga ko kubemerera byakemura ikibazo cy’ubuke bw’aba bigisha ijambo ry’Imana mu bihugu bimwe na bimwe.

Papa ucyuye igihe Benedigito we yakunze kwamagana ko ibi byabaho, mu gihe uwamusimbuye we Papa Francis ateganya gufata icyemezo kuri iyi ngingo.

Benedigito wa XVI aherutse kuburira mugenzi we wamusimbuye, ko umurongo yatangiye wo gushaka korohereza abagabo bafite abagore kuba abapadiri atari wo ndetse ko ushobora kubangamira umurimo w’iyogezabutumwa Gatolika.

Uyu muburo yawunyujije mu gitabo yanditse afatanyije na Cardinal Robert Sarah kigiye gushyirwa ahabona.

Ni igitabo cyateye impaka muri Kiliziya Gatolika ndetse benshi banenga uyu mu Papa ucyuye igihe ko ibyo ari kuvuga ashaka ko bisibanganya intege nke zamuranze mu gihe yayoboraga Kiliziya Gatolika.

Umunyamabanga wa Papa Benedigito XVI, Musenyeri Ganswein Georg Ganswein, yabwiye Reuters ko Papa yasabye uwafashije ko iki gitabo cyandikwa, Cardinal Robert Sarah, ko bagira ibyo bahinduramo.

Biteganyijwe ko iki gitabo kizashyirwa ahagaragara mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu. Igice kimwe cy’iki gitabo cyashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize, bikurura uburakari.

Abanenze iki gitabo bavuga ko Papa Benedigito ashobora kuba arimo gushyira hasi igitekerezo cy’uwamusimbuye, Papa Francis.

Ibikubiye muri iki gitabo byateje ibibazo mu bagendera ku matwara ya kera n’ay’ubu, mu bayoboke barenga miliyari 1.3 ba Kiliziya Gatolika ku Isi.

Cardinal Sarah we yamaganye ibivugwa ko yakoresheje izina rya Papa Benedigito nta burenganzira abifitiye.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ndahamya ko Papa Benedigito yari azi neza iby’uyu mushinga, ndahamya ko twagiye tugirana ibiganiro mu butumwa bugufu by’ibyagombaga gushyirwa muri iki gitabo.”

Sarah yashyize ahagaragara ubutumwa bugaragaza ibiganiro ubwe yagiye yandikirana na Papa, akagaragaza ko Papa yagiye abwirwa kuri buri kintu harimo n’igice cyo hejuru gitwiriye iki gitabo.

Kiliziya Gatolika irimo gusuzuma uburyo ishobora kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri mu duce twegereye uruzi rwa Amazon muri Amerika y’Epfo.

Utu duce twa kure turi mu mashyamba y’inzitane, tuvugwaho kutagira abapadiri mu gihe Amerika y’Amajyepfo ituwe cyane n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Izi mpinduka niziramuka zemejwe, nizo zikomeye zizaba zibaye muri iri dini mu gihe cy’imyaka 100 ishize.

Mu nama yahuje abasenyeri mu Ukwakira umwaka ushize, bemeje ko ikibazo kibangamiye utu duce harimo n’ikibazo cy’abapadiri bakomeje kuba bake, bityo ko iki kibazo gikemuwe byafasha Kiliziya Gatolika.

BBC yanditse ko Papa Francis azemeza iki kintu kimwe n’ibijyanye no kurengera ibidukikije ndetse n’uruhare rw’abagore muri kiliziya, ibi bikaba biteganyijwe mu mezi make ari imbere.

Kubuza abapadiri gushaka byashyizweho mu myaka 900 ishize.

Kuri benshi bavuga ko kudashaka ari kimwe mu biranga abapadiri koko baba barihaye Imana, ntibatwarwe na bimwe abantu bita iby’Isi harimo kugira umugore cyangwa umuryango.

Papa ucyuye igihe, Benedigito wa XVI, yasabye ko izina rye rikurwa mu bagize uruhare mu gitabo cyateje impaka muri Kiliziya Gatolika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .