Papa Benedigito XVI yaguye aho yari atuye mu Ngoro ya Mater Ecclesiae muri Vatican nyuma y’igihe yari amaze arembye kubera izabukuru.
Amakuru y’urupfu rwa Papa Benedigito XVI yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukuboza 2022.
Itangazo ryavuye muri Vatican rivuga ko “ibabajwe no kukumenyesha ko Papa Emeritus, Benedict XVI, yitabye Imana uyu munsi saa 9:34, aguye mu Ngoro ya Mater Ecclesiae muri Vatican.’’
Rikomeza riti “Andi amakuru aratangazwa bidatinze.’’
Vatican yatangaje ko umubiri wa Papa Benedigito XVI uzashyirwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero (St peter’s Basilica) i Roma ku wa 2 Mutarama 2023, kugira ngo abakirisitu “bamusezereho.’’
Yakomeje ivuga ko igihe azashyingurirwa kiza gutangazwa mu masaha atarambiranye.
Nubwo Benedigito XVI yari amaze igihe arwaye, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko uburwayi bwe bwakomejwe n’izabukuru.
Papa Francis, ku wa Gatatu, ubwo yari mu isengesho risoza umwaka ryabereye i Vatican, yasabye abakirisitu gusengera Papa Benedigito XVI yasimbuye, avuga ko arembye.
Ku wa 28 Ukuboza 2022 ni bwo Papa Francis yatangaje ko Benedigito XVI w’imyaka 95 arembye, gusa nta makuru arambuye yatanze ku burwayi bwe.
Icyo gihe yagize ati “Ndashaka kubasaba mwese ngo musengere Papa Benedigito ugifatiye runini Kiliziya mu buryo bw’umwihariko. Mureke tumwibuke, ararwaye cyane. Dusabe Imana ngo imukomeze azabashe kubona urukundo rwa Kiliziya kugera ku iherezo.”
Benedigito XVI ubusanzwe witwa Joseph Aloisius Ratzinger. Yavukiye Marktl mu Budage ku wa 16 Mata 1927, icyo gihe hari ku wa Gatandatu Mutagatifu, umunsi ubanziriza Pasika.
Yabaye umupadiri mu 1951, mu gihe yagizwe umu-cardinal mu 1977.
Benedigito XVI yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku wa 19 Mata 2005 nyuma y’umwiherero w’aba-Cardinal wabaye ukurikiye urupfu rwa Papa Yohani Pawulo II. Yabaye Papa wa 265 wa Kiliziya Gatolika.
Yimitswe ku wa 24 Mata uwo mwaka, yegura ku wa 28 Gashyantare 2013 kubera impamvu z’uburwayi. Yabaye Papa wa mbere weguye kuri uyu mwanya mu myaka 600 yari ishize. Nyamara si we Papa wa mbere weguye kuko bose hamwe bagera kuri 11, guhera kuri Papa Pontian weguye ku wa 28 Nzeri 235 kugeza ku waherukaga ari we Papa Gregoire XII ku wa 4 Nyakanga 1415.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!