Papa Benedigito XVI ararembye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Kanama 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Papa ucyuye igihe Benedigito XVI ararembye bikomeye kuva muri Kamena avuye mu Budage, aho yari yagiye gusura umuvandimwe we waje kwitaba Imana.

Benedigito w’imyaka 93 bivugwa ko akomeje kugaragaza intege nke ndetse ko n’isura ye yahindutse kubera uburwayi bw’uruhu afite bumutera ububabare.

Peter Seewald wakunze kwandika ku mateka ye, yavuze ko muri iki gihe Benedigito afite intege nke, gusa ngo ubwonko bwe bwo burakora neza nk’ibisanzwe, ariko muri iki gihe ijwi rye ryaheze kuko bigoranye kuryumva.

Bivugwa ko Seewald yamusuye mu mpera z’icyumweru gishize aho aba i Roma ashaka kumushyikiriza igitabo yamwanditseho kivuga ku mateka ye.

Ngo muri iyo nama, nubwo yari arembye, yavuze ko afite icyizere ko niyongera gutora agatege, azafata ikaramu akongera akandika.

Muri Kamena nibwo Benedigito yagiye mu Budage asura umuvandimwe we witwaga Georg. Rwari urugendo rwe rwa mbere nyuma y’uko avuye ku ntebe y’ubushumba bwa Kiliziya Gatolika mu 2013.

Hashize ibyumweru bibiri avuye mu Budage, Umuvandimwe we Georg yahise yitaba Imana ku myaka 96.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .