00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Benedigito XVI agiye gushyingurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mutarama 2023 saa 08:19
Yasuwe :

Kiliziya Gatolika yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023 aribwo hari bube umuhango wo guherekeza bwa nyuma no gushyingura Papa Benedigito XVI uherutse kwitaba Imana.

Papa Benedegito yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza mu 20222 ku myaka 95 azize izabukuru.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Papa Francis ariwe uri buyobore umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Benedigito. Byaherukaga kuba ko Papa ashyingura mugenzi we mu myaka 220 ishize.

Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Papa Benedigito kiraturirwa ku rubuga rwa St Pierre, imbere ya Bazilika ya St Pierre, guhera saa 10h30.

Biteganyijwe ko mu bashyitsi bakuru baritabira uyu muhango harimo Umwami w’u Bubiligi, Philippe, Umwamikazi Letizia wa Espagne, hamwe n’abayobozi ba Pologne na Hungary.

Umurambo we urahambwa mu mva ziri munsi y’iriya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero nyuma y’umuhango wo kumusabira, nk’uko yasize abisabye.

Papa Benedigito XVI agiye gushyingurwa nyuma y’iminsi yari ishize asezerwaho n’abantu baturutse imihanda yose.

Benedigito XVI ubusanzwe witwa Joseph Aloisius Ratzinger. Yavukiye Marktl mu Budage ku wa 16 Mata 1927, icyo gihe hari ku wa Gatandatu Mutagatifu, umunsi ubanziriza Pasika.

Yabaye umupadiri mu 1951, mu gihe yagizwe umu-cardinal mu 1977.

Benedigito XVI yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku wa 19 Mata 2005 nyuma y’umwiherero w’aba-Cardinal wabaye ukurikiye urupfu rwa Papa Yohani Pawulo II. Yabaye Papa wa 265 wa Kiliziya Gatolika.

Yimitswe ku wa 24 Mata uwo mwaka, yegura ku wa 28 Gashyantare 2013 kubera impamvu z’uburwayi. Yabaye Papa wa mbere weguye kuri uyu mwanya mu myaka 600 yari ishize. Nyamara si we Papa wa mbere weguye kuko bose hamwe bagera kuri 11, guhera kuri Papa Pontian weguye ku wa 28 Nzeri 235 kugeza ku waherukaga ari we Papa Gregoire XII ku wa 4 Nyakanga 1415.

Papa Benedigito XVI arashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .