Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza nibwo Papa Francis yatangaje ko Benedigito XVI w’imyaka 95 arembye, gusa yirinda kugira amakuru arambuye atanga ku burwayi bw’uyu mukambwe.
Ati “Ndashaka kubasaba mwese ngo musengere Papa Benedigito ugifatiye runini Kiliziya mu buryo bw’umwihariko. Mureke tumwibuke, ararwaye cyane. Dusabe Imana ngo imukomeze azabashe kubona urukundo rwa Kiliziya kugera ku iherezo.”
Mu 2013 nibwo Papa Benedigito XVI yeguye ku mwanya w’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi kubera impamvu z’uburwayi. Kwegura kwa Papa byaherukaga kubaho mu myaka 600 yari ishize. Kuva icyo gihe aba i Vatican.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!