Panama: Abagabo n’abagore ntibemerewe kuvira mu ngo rimwe mu kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 Mata 2020 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Panama yafashe icyemezo kidasanzwe cyo gutandukanya iminsi abagore n’abagabo bazajya bemererwa kuva mu ngo zabo kugira ngo ibashe kugenzura iyubahirizwa ryo kuguma mu ngo kw’abaturage birinda Coronavirus.

Icyemezo cya Guverinoma ya Panama kivuga ko guhera kuri uyu wa Gatatu, abagore gusa aribo bashobora kuva mu ngo zabo bajya guhaha ibikenewe. Ibyo bakazajya babikora ku wa Mbere, Ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

Izo ngamba zizamara iminsi 15 zivuga ko abagabo bazajya bemererwa gusohoka ku wa Kabiri, ku wa Kane no kuwa Gatandatu.

Icyo cyemezo kije cyiyongera ku zindi ngamba zafashwe cyitezweho kuzafasha inzego z’umutekano kugenzura umubare w’abantu basohoka mu ngo zabo.

Ubutumwa Perezida Laurentino Cortizo yanyujije kuri Twitter yavuze ko ari icyemezo bafashe nyuma yo kubona urujya n’uruza rw’abantu bakomeje kugendagenda basohoka mu ngo zabo.

Ati “Ubwinshi bw’abantu bakomeje ingendo hanze y’inzu zabo, barenze ku mabwiriza y’akato watumye Guverinoma ifata izindi ngamba zikomeye.”

CNN itangaza ko mbere y’icyo cyemezo Panama yari yasabye abaturage bose kuguma mu ngo zabo, bagasohoka gusa ku mpamvu zikomeye no kugura ibiribwa.

Gusa ngo nyuma yo kubona umubare munini w’abataguma mu ngo yafashe icyemezo cyo kugabanya abantu icyumweru hagendewe ku gutandukanya abagore n’abagabo kugira ngo bagenzure uburyo gusohoka mu nzu bikorwa.

No ku minsi abagore cyangwa abagabo bemerewe gusohoka ntabwo bazajya barenza amasaha abiri mu gikorwa cyatumye basohoka. Inzego z’ubuzima muri Panama zitangaza ko ubu bafite abantu 1075 bagaragayeho Coronavirus na 27 yamaze guhitana.

Iki gihugu cyahagaritse ingendo zose z’imbere mu gihugu n’ingendo mpuzamahanga ndetse gifunga ibibuga by’indege.

Abagabo n'abagore bo muri Panama babujijwe kuvira mu rugo umunsi umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .