00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pakistan: Yishwe azira kwiba ‘chocolat’, biteza impagarara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 February 2025 saa 02:53
Yasuwe :

Umuryango w’umugore n’umugabo bo mu Majyaruguru ya Pakistan watawe muri yombi ukekwaho kwica umwana wabakoreraga mu rugo kubera kwiba ’chocolat’.

Uyu mwana w’imyaka 13 wamenyekanye ku izina rimwe rya Iqra yishwe n’ibikomere ubwo yari yagejejwe mu bitaro, iperereza ry’ibanze rikagaragaza ko yari yabanje gukorerwa iyicarubozo.

Urubanza rw’uyu mwana rwazamuye amarangamutima ya benshi, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga basaba ko Iqra ahabwa ubutabera buboneye.

Se wa Iqra witwa Sana Ullah yabwiye BBC ati “numvise ntaye umutwe ncyumva ko apfuye.”

Yavuze ko yahamagawe na polisi ajya ku bitaro umwana yari arimo, asanga yataye ubwenge mu kanya gato ahita ashiramo umwuka.

Uyu mwana yatangiye gukorera amafaranga mu kazi ko mu rugo afite imyaka umunani, ubu akaba yakoreraga 28$ ku kwezi.

Hari benshi mu Banya-Pakistan bamaganye urupfu rw’uyu mwana bavuga ko bamuhoye ubusa, ahubwo ari ubuyobozi bworohereza abakire gukandamiza abakene.

Umwe yagize ati “Iki ntigikwiye kureberwa mu ndorerwamo y’icyaha gusa ahubwo bigaragaza ubuyobozi buha abakire ububasha bwo gukandamiza abakene.”

BBC yahamije ko uretse kuba abaturage bakomeje gutera hejuru ngo umwana ahabwe ubutabera ariko batizeye ko urukiko rushobora kubahana by’intangarugero.

Mu 2018 umucamanza n’umugore we bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera guhohotera umwana w’imyaka 10 wabakoreraga mu rugo. Nyuma y’iminsi mike, icyo gihano cyaje kugabanywa kigirwa umwaka umwe.

Abanya-Pakistan bahagurutse basaba ko uburenganzira bw'umwana bwubahirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .