00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pakistan: Site ya Mohenjo-daro yangijwe bikomeye n’umwuzure

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2022 saa 07:44
Yasuwe :

Igihugu cya Pakistan cyibasiwe n’imvura idasanzwe yateje umwuzure ukomeye kurusha indi yabayeho mu mateka y’icyo gihugu, ku buryo byangije site yitwa Mohenjo-daro mu buryo bukomeye.

Iyi site ya Mohenjo-daro ni imwe mu zubatswe n’abantu zimaze igihe kinini aho yari yaramaze no gushyirwa mu z’Umurage w’Isi.

CNN itangaza ko iyi site iherereye mu kibaya cy’umugezi wa Indus mu bilometero 508 uvuye i Karachi, ikaba yarubatswe mu myaka ibihumbi bitanu ishize.

Mu ibaruwa yohererejwe UNESCO, abo mu ishami rishinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo n’umuco, bagize bati "Ku bw’amahirwe make, twahuye n’isenyuka rya site mu buryo bukomeye cyane."

Banavuze ko iyi site yajyaga ikoreshwa by’igihe gito mu gucumbikira abayituriye babaga bahuye n’ibyago byo kuburira inzu zabo muri bene iyi myuzure.

Abo inzu zabo zatwawe bari gufashwa n’imiryango y’abagiraneza bagerageza kubaha iby’ibanze nkenerwa mu gihe kugeza ubu kimwe cya gatatu cy’ubutaka bwa Pakistan, habarurwa nk’ahari munsi y’amazi bitewe no gushonga kw’ibibuye by’urubura.

Igice kinini cya site ya Mohenjo-daro kiri hejuru y’ubutaka, icyakora hari amafoto agaragaza ko amatafari agize izo nyubako yahirimye bitewe n’amazi yinjiyemo.

Ibaruwa ikomeza isobanura ko batangiye gukora ubutabazi vuba ngo iyi site itazimangatana aho hari gushyirwamo imiyoboro minini itwara amazi banagerageza kuba basana ibyahirimye nubwo bemeza ko ibyo bidahagije.

Bageze ku musozo w’ibaruwa yabo basaba nibura guhabwa ubufasha bwa miliyoni 45 z’amadolari ya Amerika kugira ngo habashwe kwishyurwa ikiguzi cyo gusana iyi site.

UNESCO yahise itanga ibihumbi 350$ nk’ubufasha mu gihe biteganyijwe ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres asura iki gihugu muri iki cyumweru.

Site ya Mohenjo-daro yangijwe bikomeye n’umwuzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .