BBC yatangaje ko amadevize icyo gihugu gikoresha gitumiza ibicuruzwa mu mahanga ari make ku buryo asigaye atamara amezi abiri, bityo ko hakenewe ingamba mu kugabanya ibyo batumiza mu mahanga.
Pakistan nicyo gihugu gitumiza icyayi cyinshi mu mahanga. Umwaka ushize hatumijwe icyayi cya miliyoni 600 z’amadolari.
Ahsan Iqbal, umwe mu bagize Guverinoma yavuze ko abaturage bakwiriye kugabanya icyayi banywaga, uwanywaga udukombe tubiri akanywa kamwe.
Abakora ubucuruzi nabo basabwe gufunga amaduka yabo kare kugira ngo badakoresha umuriro mwinshi.
Ububiko bw’amadovize ya Pakistan bumaze iminsi bugabanyuka, aho bwavuye kuri miliyari 16 z’amadolari muri Gashyantare uyu mwaka, bukagera kuri miliyari 10 z’amadolari muri Kamena.
Mu kwezi gushize Leta ya Pakistan yatanze amabwiriza yo guhagarika gutumiza mu mahanga ibijyanye no kwinezeza, bidakenewe cyane.
Iki kibazo cy’ubukungu buri hasi ni ihurizo rikomeye kuri Shehbaz Sharif uherutse gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusimbura Imran Khan muri Mata 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!