Igisirikare cya Pakistan cyatangaje ko imirwano yabaye ku wa 10 Werurwe 2025 ubwo inyeshyamba zibarizwa mu mutwe wa Baloch Liberation Army (BLA), zashimutaga gari ya moshi yari itwaye abagenzi 440 mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Pakistan mu Ntara ya Balochistan.
Imirwano yamaze umunsi wose ariko nzego z’umutekano muri Pakistan zatangarije itangazamakuru ko zamaze kubohora abari bashimuswe 336.
Inyeshyamba za BLA zemeye ko ari zo zagabye icyo gitero, ndetse umuvugizi wazo Jeeyand Baloch yavuze ko biteguye kurekura imbohe bashimuse mu gihe ubuyobozi bwa Pakistan bwaba bwemeye kurekura inyeshyamba zabo zafashwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!