Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’impaka zabaye hagati y’abunganira Diddy mu mategeko ndetse n’abashinjacyaha bashinjwaga gutwara impapuro z’ingenzi z’uyu muraperi zijyanye n’ibyo aregwa bazikuye mu cyumba afungiwemo cyasatswe mu minsi ishize.
N’ubwo Ubushinjacyaha bwahakanye bwivuye inyuma ibyo gufata ku ngufu izi nyandiko za paji 19, umucamanza Arun Subramanian yategetse ko izi nyandiko zitazifashishwa mu rubanza rw’uyu muraperi.
FBI yasatse icyumba Diddy afungiwemo nyuma yo gukekwaho gushaka kwivanga mu migendere y’urubanza rwe anyuze mu batangabuhamya ndetse n’abacamanza.
Ababuranira uyu muhanzi bavuze ko ubushinjacyaha bwanyuze muri FBI bukica uburenganzira bwa Diddy, nyamara bwo bukavuga ko ibyasatswe byari ibikoresho bye bwite, byinshi bidafite aho bihuriye n’ibyaha akurikiranyweho.
Ibi byabaye nyuma y’aho mu ntangiro z’Ugushyingo Diddy yongeye gusaba gutanga ingwate ya miliyoni 50$ (arenga miliyari 68,9 Frw); akaburana adafunzwe mu rubanza rubaza ku wa 5 Gicurasi 2025.
Uyu muraperi w’imyaka 55 yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York.
Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba n’ibindi byerekeye gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Aramutse ahamwe n’ibi byaha ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka irenga 15.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!