ABC News yatangaje ko aba bagabo bashinja P. Diddy barimo abahoze ari abakozi be. Bavuga ko bahohotewe hagati ya 2019 na 2022. Abahohotewe bavuga ko byabereye muri hoteli zo mu Mijyi ya New York City na East Hampton.
Umunyamategeko w’uyu muhanzi, Thomas Giuffra, yavuze ko ibi birego nta shingiro bifite, ndetse abyamaganira kure.
Ibi birego byaje nyuma y’aho P. Diddy aheruka gushinjwa n’umugore wavuze ko yamusambanyije mu 2000, ubwo yari afite imyaka 13 afatanyije na Jay Z.
Ni ikirego cyaje cyiyongera ku bindi byinshi bimaze iminsi by’abantu batandukanye barenga 100, bose bavuga ko bahohotewe n’uyu mugabo.
Diddy wafunzwe ku wa 16 Nzeri uyu mwaka, ahakana ibyaha aregwa byose. N’ubwo bimeze gutyo ariko urukiko rwanze ubugira gatatu ingwate yatanze ya miliyoni 50$ kugira ngo aburane ari hanze.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Uyu muraperi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!