OXFAM yasabye G20 kwihutisha gusonera imyenda ibihugu bya Afurika

Yanditswe na Habimana James
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Umuryango nterankunga, Oxfam, washimye icyemezo cy’abayobozi bahuriye mu muryango wa G20, cyo guhura ngo baganire ku bibazo birimo iby’ubukungu biterwa n’icyorezo cya Coronavirus, ariko usaba ko byakwihutisha gusonera imyenda ibihugu bya Afurika.

Kuri uyu wa Kane nibwo abayobozi bo mu bihugu bikize ku Isi byibumbiye mu Muryango G20, bahuye harebwa uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Iyi nama yateranye mu buryo bw’iyakure hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference), initabirwa na Perezida Paul Kagame nk’Umuyobozi wa Komite Nyobozi y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa AUDA-NEPAD’.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa , yavuze ko abayobozi bari muri iyi nama bagaragaje gushaka gufasha umugabane wa Afurika, nubwo hatagaragazwa uburyo bufatika bazafashamo.

Iyi nama yateranye mu gihe Banki y’Isi ifatanyije n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), byari byasohoye itangazo rihamagarira ibihugu bikize ku Isi byo muri G20, kuba bihagaritse kwishyuza ibihugu bikennye bifite imyenda, mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ingaruka zirimo guterwa na Coronavirus.

Nyuma y’iyi nama, umuryango wa Oxfam wavuzeko ibihugu bigize G20 bidashobora kwanga ubusabe bw’uko byasonera amadeni ibihugu bya Afurika, mu rwego rwo kurengera abawutuye ariko usaba ko byakorwa vuba.

Umuyobozi wa Oxfam ku mugabane wa Afurika, Peter Kamalingin, yagize ati “Iki nicyo gihe aho Afurika ikeneye gukoresha umutungo wayo mu guhangana n’iki cyorezo. Mu by’ukuri nta gisobanuro cyahaba ku kuba ibihugu bya Afurika byafata amafaranga byari bifite bikayohereza muri banki zo mu mahanga, agateza imbere ibyo bihugu bifite ubushobozi bwo guhangana na COVID-19.”

Oxfam ivuga ko umugabane wa Afurika wugarijwe n’ikibazo cy’ibikorwa by’ubuvuzi bikiri hasi, ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu n’ibindi.

Uyu muryango uvuga ko ihungabana ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ubucuruzi bwasubiye inyuma hagati yawo n’u Bushinwa, byawuteye ingaruka zikomeye.

Kamalingin yagize ati “Icyemezo kigomba gufatwa nonaha, gukererwa birarushaho gukomeza ibintu uko bimeze ku buryo byazagorana kandi bikazahenda kurusha uko bimeze. Kuvanaho iyi myenda nibwo buryo bwiza bwo gufasha abanyafurika kugira ngo bagire icyo bakora.”

Abaminisitiri b’imari ku mugabane wa Afurika, basaba ko imyenda ya miliyari 44 z’amadorali byagombaga gutanga mu 2020, yafasha ibi bihugu mu guhangana n’iki cyorezo nubwo nayo ari make.

Oxfam ivuga ko nta gihugu na kimwe ku mugabane wa Afurika gifite ubushobozi bwo kwishyura umwenda muri uyu mwaka wa 2020.

Uvuga ko bikenewe ko iyi myenda yose iba ivanweho kugira ngo ibihugu bya Afurika bishobore gushyira ingufu mu bijyanye n’ubuvuzi, mu guhangana na coronavirus no gufasha abatishoboye.

Kugeza ubu ibihugu birenga 40 ku mugabane byagezwemo n’abafite icyorezo cya Coronavirus, abantu 3,721 barayanduye naho abarenga 70 bamaze gupfa.

Ikigo Nyafurika cy’ibarurishamibare (ECA), cyatangaje ko uyu mugabane uzahomba akayabo ka miliyari 65 z’amadolari ya Amerika kubera ihungabana ry’ibikomoka kuri peteroli na miliyari 101 z’amadolari kubera ibyo woherezaga mu mahanga muri uyu mwaka wa 2020.

Inzego z'ubuzima muri Afurika zikomeje kwitanga mu guhangana na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .