Ukraine imaze iminsi isaba ibihugu byo muri OTAN biyishyigikiye mu ntambara ko byayifasha kurasa ibisasu na drones biri mu kirere cyayo kuko ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere zamaze gucika intege.
Umuvugizi wa OTAN, Farah Dakhlallah yabwiye Ibiro Ntaramakuru byo muri Espagne, Europa News ko uyu muryango udashaka kwinjira mu ntambara mu buryo bweruye.
Ati “OTAN ntabwo ari umwe mu bahanganye mu ntambara ndetse ntabwo izigera iyinjiramo.”
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Radoslaw Sikorski abwiye Financial Times ko mu gihe hagira ibisasu by’u Burusiya binyura mu kirere cyabo babihanura kuko haba hari ibyago by’uko ibice byabyo byagira abo bikomeretsa.
Ati “Kuba umunyamuryango wa OTAN ntibikuraho inshingano za buri gihugu zo kwirindira ikirere. Ni inshingano duhabwa n’itegeko nshinga.”
Pologne na Ukraine biheruka kugirana amasezerano mu bya gisirikare arimo no guhanura ibisasu na drones z’u Burusiya ariko Minisitiri w’Ingabo wa Pologne, Kosiniak-Kamysz yemeje ko bitashyirwa mu bikorwa mu gihe OTAN yaba itabihaye umugisha.
OTAN igaragaza ko igomba gukora ibishoboka igafasha Ukraine mu ntambara imazemo imyaka hafi itatu mu ariko ngo ikanakora ku buryo itarenga imbibi z’icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!