Operation Warp Speed: Amerika yatangije urugamba rwo kugera ku rukingo rwa Coronavirus mbere y’uko umwaka urangira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2020 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihaye intego ko igiye gukurikirana by’umwihariko inkingo za Coronavirus zirimo gutunganywa, ku buryo mbere y’uko uyu mwaka urangira hazaba hari inkingo zitegereje guhabwa Abanyamerika, igikorwa cyiswe "Operation Warp Speed".

Perezida Trump yahise anashyiraho abantu babiri, Moncef Slaoui wayoboye ishami ry’inkingo mu ruganda rw’imiti rwa GlaxoSmithKline uzayobora uyu mushinga, na General Gustave Perna ushinzwe ikwirakwizwa ry’ibikoresho mu gisirikare cya Amerika, azaba ari umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu busitani bwa White House kuri uyu wa Gatanu, Perezida Trump yavuze ko uwo mushinga uzatangirana n’ubushakashatsi ku bintu 14 bitanga icyizere cyo kuvamo urukingo, hakorwe ubushakashatsi bwihuse kandi urukingo rwemezwe.

Yakomeje ati "Ni igikorwa kigari cy’ubuhanga bwa siyansi, ibijyanye n’inganda no mu rwego rw’ibikoresho igihugu cyacu cyari kitarageraho kuva mu gihe cy’umushinga wa Manhattan Project." Manhattan Project ni umushinga wo mu ntambara ya kabiri y’isi wakoze intwaro kirimbuzi.

Abahawe kuyobora uyu mushinga bazakorana na leta n’urwego rw’abikorera mu kuvumbura no gukwirakwiza urukingo rwa coronavirus.

Slaoui yavuze ko afite icyizere cy’uko "uducupa tw’urukingo tubarirwa muri za miliyoni amagana" tuzaba twabonetse mu mpera z’uyu mwaka wa 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times mbere yaho, yemeye ko icyo gikorwa kirimo kwigerezaho, ariko ashimangira ko atari kwemera kujya muri uyu mushinga "iyo mba ntekereza ko bidashoboka".

Perezida Trump kandi yavuze ko abantu badakwiye gutekereza ko ibikorwa bizafungurwa ari uko urukingo rubontse gusa.

Yakomeje ati "Urukingo rwaboneka cyangwa rutaboneka, turasubira mu buzima busanzwe. Kandi inzira igana aho twayitangiye".

Yavuze ko hari ahantu henshi usanga badafite inkingo, ariko virusi yaza bagahangana nayo ndetse amaherezo igacika. Perezida Trump yanavuze ko nta kabuza, asanga amashuri azatangira muri Nzeri.

Kugeza ubu abantu bamaze kwandura Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni miliyoni 1.4, abamaze gupfa ni ibihumbi 88.5.

Perezida Trump yashimangiye ko Amerika izabona urukingo mu gihe cya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .