00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cya Elon Musk

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 December 2024 saa 04:21
Yasuwe :

OpenAI yakoze ikoranabuhanga rya ChatGPT yasabye urukiko rwo muri Leta ya California gutesha agaciro ikirego cya Elon Musk uri mu bayitangije, warusabye gukumira icyemezo cyo kuyigira ikigo kigamije inyungu.

Muri Kanama 2024 ni bwo Musk yareze OpenAI ndetse n’Umuyobozi wayo, Sam Altman, abashinja kurenga ku masezerano bagiranye ubwo bashingaga iki kigo.

Musk yasobanuriye urukiko ko ubwo bashingaga iki kigo, bemeranyije ko kizashyira imbere inyungu rusange z’abakoresha ChatGPT, aho kubashakamo inyungu mu buryo bw’amafaranga.

Mu gusubiza Musk, OpenAI yashyize ahabona inyandiko nyinshi zirimo emails n’ubutumwa bugufi yandikiranye na Elon Musk, yerekana ko uyu muherwe ubwe ari we washyigikiye icyemezo cy’uko iki kigo cyahinduka ikigamije inyungu.

Kuva OpenAI yashingwa mu Ukuboza 2015, imaze kwinjiza miiyari 157 z’amadolari ya Amerika.

Elon Musk yasabye urukiko guhagarika icyemezo kigira OpenAI ikigo kigamije inyungu
OpenAI yatangaje ko Elon Musk ari mu bari barashyigikiye ko iba ikigo kigamije inyungu rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .