Mu minsi ishize Musk, umwe mu bashinze OpenAI, yavuze ko ashaka kugura OpenAI kuko ngo abona ko iri gutandukira ku mahame yayo yo kudaharanira inyungu no gukora ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ubwenge bukorano n’uburyo bwatezwa imbere bitabangamiye ikiremwamuntu.
Yavuze ko kuyigura byayikumira guhinduka ikigo cy’ubucuruzi gifite intego yo guharanira inyungu.
Mu butumwa bwa OpenAI bwanyujijwe kuri X, umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yayo Bret Taylor, yavuze ko “OpenAI ntigurishwa, kandi inama y’ubutegetsi yatesheje agaciro icyifuzo cya Musk. Igihe cyose hazabaho impinduka muri OpenAI, zizakomera ku ntego yacu yo gukorera inyungu rusange kuri bose.”
Mu Ukuboza, OpenAI yari yatangaje gahunda yo kuvugurura imiterere yayo, igashyiraho ikigo kigamije inyungu, kugira ngo bibafashe kubona ubushobozi bw’amafaranga bwisumbuye.
Ikirego abanyamategeko ba Musk baregeye urukiko ku wa Gatatu w’iki cyumweru, kivuga ko mu gihe Inama y’Ubutegetsi ya OpenAI yaba yemeye gukomeza amahame yayo, uyu muherwe yahagarika ibyo kuyigura.
Gikomeza kivuga ko bidakozwe, umutungo wayo ugomba kugurwa hakurikijwe inzira zemewe n’amategeko, akaba ari ho ahera avuga ko yayigarurira.
Musk yavuze ko icyifuzo cye cyo kugura OpenAI ari ukugira ngo intego yatangiranye zigumeho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!