Icyakora nubwo bimeze bityo, magingo aya iki kigo kizahomba miliyari 5$, bitewe ahanini n’uko gikoresha amafaranga menshi mu bijyanye no kwishyura ububiko bw’amakuru ndetse n’izindi serivisi zirimo mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye gikoresha.
Niyo mpamvu amakuru avuga ko kizongera ifatabuguzi ry’igiciro cya ChatGPT rya buri kwezi, kikagera kuri 22$ kivuye kuri 20$, ndetse kikazagera kuri 44$ mu 2029. Ibi ngo bizajyana no kuvugurura ikoranabuhanga rya ChatGPT ndetse no kongera serivisi gitanga.
Muri rusange, iki kigo kiri gushaka abashoramari bagiha miliyari 7$ yagifasha mu kwagura ibikorwa byacyo, ibi bikaba byatuma agaciro kacyo kagera kuri miliyari 150$ mu gihe gito kiri imbere. Mu gihe byagenda gutyo, Umuyobozi Mukuru wacyo, Sam Altman, yabona imigabane ingana na 7%, ibyatuma aza mu bakire ba mbere bakiri bato ku Isi kuko yahita agira miliyari 10$ ku myaka 39.
Kugeza ubu abakoresha ChatGPT bamaze kugera kuri miliyoni 350 bavuye kuri miliyoni 100 mu mwaka ushize, abagera kuri miliyoni 10 muri bo bakaba bishyura ifatabuguzi rya buri kwezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!