00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI iri gushinjwa kwirengagiza ingaruka z’ikoranabuhanga ryayo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 May 2024 saa 01:28
Yasuwe :

Hashize iminsi hari inkundura yo kwegura no gusezera akazi kuri bamwe mu bakozi bakomeye n’ikigo cya OpenAI kiri mu biyoboye Isi mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, cyangwa se Artificial Intelligence.

Bamwe mu bayobozi bakuru b’iki kigo bamaze kwegura mu minsi ishize barimo nka Jan Leike wari ushinzwe ibikorwa byo kugenzura ko ikoranabuhanga rya OpenAI ridateza ingaruka.

Uyu mugabo wari umaze iminsi ari muri aka kazi, yaje gusezera avuga ko atumvikanye na Sam Altman uyobora iki kigo, aho amushinja kwita cyane ku ikoranabuhanga bakora, nyamara bakibagirwa gushyira imbaraga mu kwita ku igenzurwa ry’ingaruka rishobora guteza, cyane cyane mu gihe rikoreshejwe nabi.

Mu minsi ishize Altman aherutse kuvuga ko nta kizabuza OpenAI gushyira imbaraga mu gukora ikoranabuhanga rihambaye ry’ubwenge bw’ubukorano.

Mu bandi baherutse kwegura bigateza impagarara harimo Ilya Sutskever nawe wagize uruhare runini mu gutangiza OpenAI, nawe akaba yaragiye ashinja iki kigo kugira imyitwarire idahwitse cyane cyane ku bijyanye n’uburyo kigenzura ingaruka z’ikoranabuhanga kirimo gukora.

OpenAI iherutse gushyira hanze ikoranabuhanga rya GPT-40 rishobora kufasha abantu kwandika inyandiko no gukoresha amafoto, icyakora amakuru akavuga ko mu bihe biri imbere, iri koranabuhanga rizaba rifite ubushobozi buhambaye bushobora gutangira kugira ingaruka zikomeye ku bantu.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko mu myaka itarenze 10 iri imbere, ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano rizaba rifite ubushobozi buhambaye cyane, ku buryo nta muntu uzaba arirusha ubuhanga mu ngeri hafi ya zose.

Ibi bishobora kuzagira ingaruka zitandukanye, zirimo kuba abantu bashobora kuzatakaza ubushobozi bwabo ndetse rikaba rishobora no gutangira kugira ingaruka mbi ku bantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .