OMS yemeje Coronavirus nk’icyorezo cyugarije Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Werurwe 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku mugaragaro ko Coronavirus ari icyorezo [pandémie] cyugarije Isi.

Itangazo ryemeza Coronavirus mu byorezo byibasiye Isi ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2020 n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Indwara yemezwa nk’icyorezo mu gihe ikwirakwira mu bihugu byinshi ku Isi kandi bigakorwa mu gihe kimwe. Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus hanze y’u Bushinwa yatangiriyemo mu mpera z’umwaka ushize wiyongereyeho inshuro 13 mu byumweru bibiri gusa bishize.

Ni ku nshuro ya mbere OMS yeruye itangaza ko Coronavirus ari icyorezo gishya gihangayikishije Isi.

Dr Tedros yavuze ko ijambo ‘icyorezo’ ridahindura ubukana bwa Coronavirus cyangwa guhagarika ingamba ibihugu bifite z’uko bikwiye kwitwara mu guhangana nacyo.

OMS yagaragaje ko ihangayikishijwe bikomeye no kuba nta gikorwa kigaragara kuri Coronavirus nyamara ikomeje gukwirakwira cyane.

Dr Tedros yavuze ko igihe kitararenga ngo ibihugu bigire icyo bikora kuri Coronavirus kandi ko bishoboka.

Itangazo rya OMS ryemeza Coronavirus nk’icyorezo ryagiye hanze mu gihe umubare w’abayanduye ugeze ku 120 000, mu gihe abasaga 4200 bamaze guhitanwa nacyo.

Abaganga bagaragaza ko nubwo Coronavirus ari indwara ikomeye, ishobora kwirindwa byoroshye ariko ikanakwirakwira byoroshye. Gukaraba intoki no guhagarika kuramukanya byafasha mu kwirinda.

Kugira ngo umuntu yandure Coronavirus ni uko uyifite ayiha undi mu buryo bw’amatembabuzi ava mu mazuru cyangwa mu kanwa k’uyirwaye, kuko yandurira mu myanya y’ubuhumekero nubwo ishobora guca n’ahandi.

Iyo iyi virusi imaze kugera mu bihaha niho itura, ari nayo mpamvu ibuza abantu guhumeka neza bakarwara umusonga, ari nawo ubahitana.

Umuntu wese uyanduye ntabwo ahita agaragaza ibimenyetso, hari ababigaragaza vuba ariko ubundi ibimenyetso biza hagati y’umunsi wa mbere umuntu yanduye n’umunsi wa 14, ni ukuvuga nibura ibyumweru bibiri.

Iyi virusi ishobora kumara ahantu iminsi ibiri, ni ukuvuga amasaha 48 itarapfa. Uramutse uyikozeho ukaza kwikora ku munwa, uhita wandura. Iyi virusi ishobora kwicwa n’ubushyuhe buri hejuru cyangwa ubukonje buri hasi cyane.

Nubwo iyi virusi iteye ubwoba kubera uburyo yandura, ishobora no kwicwa n’ibintu byoroshye nk’isabune na alcool, ku buryo kuyirinda bya mbere ari ukugira isuku.

Mu bihugu iyi virusi yagezemo, hashyizweho ingamba zikomeye zirimo ko nko mu Bushinwa, kujya muri resitora bitemewe ko abantu bicara ku meza amwe ari babiri, umuntu aguma ku meza ye.

Ahantu hahurira abantu benshi nko mu maguriro rusange aho batonda umurongo, abantu bagomba kugira intera ya metero eshatu hagati y’umuntu n’undi. Abantu bose kandi bagira amakarita y’urugendo agaragaza ko batigeze bajya ku kato, ku buryo umuntu yemerewe kujya hanze akahamara amasaha abiri agasubira mu nzu.

Muri Amerika, ahamaze kuboneka abarwayi basaga 1000, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu birateganya gushishikariza abenegihugu kugabanya umubare w’ingendo ziganjemo izibera mu bihugu by’i Burayi.

U Buhinde bwo bubinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima bwatangaje ko buteganya guhagarika Viza mu bihugu byose kugeza ku wa 15 Mata 2020.

Mu gihe hari impungenge zo gukwirakwira kwa Coronavirus, Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, we yaburiye abenegihugu kuba maso kuko abagera kuri 70% by’abatuye igihugu cye bashobora kwandura Coronavirus.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yemeje Coronavirus nk’icyorezo cyugarije Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza