00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yateguje icyorezo gikomeye gishobora kwibasira Isi mu minsi iri imbere

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 9 April 2025 saa 08:19
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryaburiye ibihugu bitandukanye ko bigomba kwitegura guhangana n’icyorezo gishya gishobora kwibasira Isi mu gihe cya vuba.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu ijambo yavuze ku wa 7 Mata 2025, akangurira za Guverinoma z’ibihugu gutangira gushora imari bikorwaremezo by’ubuvuzi no gushyira imbaraga mu kurangiza amasezerano mpuzamahanga yo gukumira ibyorezo.

Ghebreyesus yagize ati "Icyorezo gishya gishobora kubaho mu myaka 20 cyangwa irenga, cyangwa gishobora kubaho ejo. Ariko kizahabo kandi uko byagenda kose tugomba kuba twiteguye.”

Yavuze ko icyorezo gishobora kwangiza byinshi mu mibereho no mu bukungu kuruta ibyo intambara zangiza, yerekanaga ko ishoramari rikenewe mu buvuzi ryaba rike cyane ugereranyije n’uko za Guverinoma zishora akayabo mu bya gisirikare.

OMS yavuze ko Covid-19 iheruka kuzahaza Isi yahitanye abantu miliyoni 20 ku Isi hose, itwara miliyari ibihumbi 10$ ku Isi yose.

Bill Gates muri Gashyantare ubwo yari mu kiganiro ‘The View’ kuri televiziyo ya ABC News, avuga ku gitabo cye gishya yasohoye yise ‘Source Code: My Beginnings’, yavuze ko abantu bakwiye kwitegura icyorezo gishya nyuma ya Covid-19.

Aha yakomoje kandi ku bijyanye n’ibyorezo yakunze kuburira Isi ari na bwo umunyamakuru yamubajije uko yabyakiriye ubwo icyorezo cya Covid-19 cyateraga mu 2020 nyamara yari yarakivuze mbere y’uko kiza.

Bill Gates yasubije ati “Ikibabaje ni uko icyorezo cyari giteganyijwe rwose cyabaye”. Yongeyeho ko kandi atari cyo gusa kizibasira Isi ahubwo ko no mu gihe kiri mbere hazaza n’ikindi.

Ati “Kandi ntabwo icyo cyorezo ari cyo cya nyuma. Ubutaha hashobora kubaho igikomeye kurushaho ”.

Bill Gates agereranya igihe iki cyorezo kizibasira Isi, yavuze ko “Gishobora kuba rimwe mu myaka 25 iri imbere. Kandi bitewe na virusi ziriho ubu zateye, ibyago bingana na 10% icyorezo cyaba mu myaka ine iri imbere”.

OMS yaburiye ibihugu ngo bishore mu bikorwaremezo by'ubuvuzi kuko hashobora kuzaza icyorezo kirusha ubukana Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .