Ibi byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu ijambo yavuze ku wa 7 Mata 2025, akangurira za Guverinoma z’ibihugu gutangira gushora imari bikorwaremezo by’ubuvuzi no gushyira imbaraga mu kurangiza amasezerano mpuzamahanga yo gukumira ibyorezo.
Ghebreyesus yagize ati "Icyorezo gishya gishobora kubaho mu myaka 20 cyangwa irenga, cyangwa gishobora kubaho ejo. Ariko kizahabo kandi uko byagenda kose tugomba kuba twiteguye.”
Yavuze ko icyorezo gishobora kwangiza byinshi mu mibereho no mu bukungu kuruta ibyo intambara zangiza, yerekanaga ko ishoramari rikenewe mu buvuzi ryaba rike cyane ugereranyije n’uko za Guverinoma zishora akayabo mu bya gisirikare.
OMS yavuze ko Covid-19 iheruka kuzahaza Isi yahitanye abantu miliyoni 20 ku Isi hose, itwara miliyari ibihumbi 10$ ku Isi yose.
Bill Gates muri Gashyantare ubwo yari mu kiganiro ‘The View’ kuri televiziyo ya ABC News, avuga ku gitabo cye gishya yasohoye yise ‘Source Code: My Beginnings’, yavuze ko abantu bakwiye kwitegura icyorezo gishya nyuma ya Covid-19.
Aha yakomoje kandi ku bijyanye n’ibyorezo yakunze kuburira Isi ari na bwo umunyamakuru yamubajije uko yabyakiriye ubwo icyorezo cya Covid-19 cyateraga mu 2020 nyamara yari yarakivuze mbere y’uko kiza.
Bill Gates yasubije ati “Ikibabaje ni uko icyorezo cyari giteganyijwe rwose cyabaye”. Yongeyeho ko kandi atari cyo gusa kizibasira Isi ahubwo ko no mu gihe kiri mbere hazaza n’ikindi.
Ati “Kandi ntabwo icyo cyorezo ari cyo cya nyuma. Ubutaha hashobora kubaho igikomeye kurushaho ”.
Bill Gates agereranya igihe iki cyorezo kizibasira Isi, yavuze ko “Gishobora kuba rimwe mu myaka 25 iri imbere. Kandi bitewe na virusi ziriho ubu zateye, ibyago bingana na 10% icyorezo cyaba mu myaka ine iri imbere”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!