OMS yatangaje ko Coronavirus itazacika ahubwo izamera nka virus ya SIDA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gicurasi 2020 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko bishoboka ko Coronavirus itazacika vuba ndetse ko nubwo urukingo rwayo rwaboneka, kuyirwanya bisaba imbaraga nyinshi.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Dr Mike Ryan, yavuze ibi atanga umuburo ku bantu bagerageza kugenekereza nibura igihe iki cyorezo kizaba kidahangayikishije isi.

Abantu bagera hafi ku bihumbi 300 ku Isi nibo bamaze kwicwa na COVID-19 mu gihe abarenga miliyoni 4.3 bo bamaze kwandura.

Ati “Iyi Virus ishobora kuba kimwe n’izindi zibana n’abantu mu muryango, iyi virus ishobora kutagenda.” Atanga urugero kuri Virus itera SIDA, akavuga ko itigeze igenda burundu ahubwo ko abantu bize uburyo bwo kubana nayo.

OMS yatangaje ko iki cyorezo cyagize ingaruka nyinshi ku bantu kugera no ku buzima bwo mu mutwe cyane ku bihugu bidafite ishoramari rikomeye mu bijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .