Ibi OMS yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022 inagaragaza ko ikeneye kumenya umubare wa nyawo w’abaturage bakingiwe.
Mu gihe OMS ivuga ibi, mu byumweru bishize iki gihugu cyakuyeho ingamba cyari cyarafashe mu kwirinda iyi ndwara kivuga ko yagabanije ubukana.
Ku rundi ruhande ariko amakuru avuga ko aho kugabanuka ahubwo abandura iyi ndwara bari kwiyongera, ibyatumye ibihugu bitandukanye bitangaza ko abaturuka mu Bushinwa bose bagomba kubanza gukingirwa.
Mu itangazo OMS yasohoye harimo ko nyuma yo kuganira n’inzego z’ubuyobozi mu Bushinwa yongeye gusaba iki gihugu gutangaza amakuru ya nyayo kandi ku gihe afasha kumenya uko ikigero cy’ubwandu gihagaze mu gihugu.
Riti “Amakuru ajyanye n’inkingo zihari, izatanzwe cyane cyane ku bari hejuru y’imyaka 60 n’abarembye agomba kugaragazwa hakamenyekana uko hatangwa ubufasha.”
Itangazo rikomeza rivuga ko OMS ikeneye ayo makuru yose kugira ngo imenye ibice byibasiwe cyane ibe yatanga ubufasha ndetse inamenye uko ikingira rihagaze muri iki gihugu.
Rikomeza rigira riti « Kugenzura icyorezo no gutanga amakuru ku gihe bizafasha u Bushinwa n’umuryango mpuzamahanga kumenya uko batwara iyi ndwara n’uko bashobora guhangana n’ingaruka zishobora kongera guterwa na yo. »
Itsinda rya OMS rishinzwe gutanga ubujyanama no kugenzura uko Covid-19 ihagaze rirateganya inama ku wa Kabiri, aho rizatumiramo n’inzobere mu by’ubuvuzi zo mu Bushinwa zikagaragaza aho ikigero cy’abandura iyi ndwara kigeze nk’uko BBC yabyanditse.
Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, u Bufaransa, Koreya y’Epfo, u Buhinde, u Butaliyani, u Buyapani na byamaze gushyiraho ingamba zo gukingira abava mu Bushinwa.
Abagenzi bava mu Bushinwa bajya mu Bwongereza bo bagomba kugaragaza ko nta bwandu bafite mbere y’uko bahaguruka.
Ingamba zikarishye zo kurwanya iyi ndwara u Bushinwa bwari bwashyizeho zizwi nka ‘Zero Covid’, ubu zamaze gukurwaho ndetse abantu bari kwidegembya, no mu minsi iri imbere ingendo ziva n’izijya mu mahanga na zo zizaba zemewe.
Gusa imibare y’abandura iracyazamuka kuko u Bushinwa kugeza ubu butangaza 5000 by’abandura ku munsi, inzobere zikavuga ko iyi mibare ihabanye n’ukuri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!