00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yagaragaje ko hakiri urujijo ku bukana bwa Delta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2021 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko kugeza ubu ritaramenya impamvu ubwoko bushya bwa Coronavirus bwa Delta bwandura vuba kandi bukarembya abantu kurusha ubundi butandukanye.

Ibi OMS yabitangaje ku wa 30 Nyakanga 2021 mu kiganiro abayobozi bayo bagiranye n’itangazamakuru.

Umubare w’abamaze kwandura COVID-19 ku Isi hose ugera kuri miliyoni 197, muri aba abagera kuri 12% banduye mu byumweru bibiri bishize.

Kugeza ku wa 18 Nyakanga 2021 nibura buri munsi handuraga abantu babarirwa mu bihumbi 500 buri munsi mu gihe cy’iminsi irindwi. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko uku gutumbagira k’ubwandu kuri guterwa n’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Delta.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya COVID-19 muri OMS, Dr. Maria Van Kerkhove yavuze ko bataramenya impamvu Delta ifite ubukana bwinshi nubwo hari bimwe byatangiye gukekwa.

Ati “Mu by’ukuri turi kugerageza kumva neza impamvu ubwoko bwa Delta bwandura cyane. Hari impinduka ziri muri Delta, nk’urugero zemerera virusi kwinjira mu kanyangingo byoroshye cyane. Hari bumwe mu bushakashatsi bwo muri Laboratwari bwagaragaje ko iyi virusi yikuramo nyinshi iyo igeze mu myanya y’ubuhumekero.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi virusi ifite ubukana bukubye inshuro 1000 izisanzwe. Ubundi kuri virusi zari zisanzwe umuntu yashoboraga kwandura akamara nibura ibyumweru bibiri ataragaragaza ibimenyetso, bitandukanye na Delta kuko ubu ibimenyetso bigaragara mu minsi ibiri cyangwa n’umwe.

Ikindi Delta [Yitwa iyihinduranya ndetse ikaba ifite inkomoko mu Buhinde kuko ariho yagaragaye bwa mbere], irihuta mu kwandura kuko nk’umuntu umwe ashobora kwanduza abantu bagera mu munani cyangwa 10 ku munsi umwe, mu gihe virusi zabanje zo umuntu umwe yabaga ashobora kwanduza abandi batatu cyangwa bane.

Ikindi gikomeye kuri Delta ni ibimenyetso byihariye abantu batari bazi birimo kurwara umutwe w’igikatu, gucika intege cyane, gucibwamo cyangwa kuruka kandi ikica ku kigero cya 30% ugereranyije n’izayibanjirije.

Kugeza ubu no mu Rwanda inzego z’ubuzima zivuga ko ubwandu 60 % by’abarwayi bashya mu Rwanda baba bafite iyi virusi ya Delta.

OMS yagaragaje ko hakiri urujijo ku bukana bwa Delta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .