OMS na UNICEF basabye ibihugu bya Afurika kongera gufungura amashuri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Kanama 2020 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’iryita ku bana (UNICEF), basabye ibihugu bya Afurika guteza imbere uburyo burimo kwirinda, ku buryo amashuri yakongera gufungura imiryango muri iki cyorezo cya Coronavirus.

Aya mashami y’Umuryango w’Abibumbye avuga ko gukomeza gufunga amashuri ari ibintu byagira ingaruka mbi ku banyeshuri.

OMS na UNICEF basabye za leta gushora imari mu bikorwa remezo by’isuku, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus mu mashuri, hanyuma bakongera kuyafungura.

Iyi miryango yavuze ko abanyeshuri bari kurya indyo ituzuye, abakobwa bari guterwa inda imburagihe ndetse bagakorerwa n’urugomo, muri iki gihe bakomeje kuguma mu rugo batari ku ishuri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane mu buryo bw’ikoranabuhanga, Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurika, yavuze ko amashuri kuri uyu mugabane ari ubuhungiro bw’abana.

Ati "Ntabwo tugomba guhumwa ijisho rimwe n’imbaraga zo kurwanya Covid-19 ngo birangire hari abatagize ibyo bageraho. Nk’uko ubucuruzi buri kongera gufungura mu buryo bwo kwirinda, dushobora no kongera gufungura amashuri".

Mohamed Fall, ukuriye UNICEF mu karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iy’amajyepfo, yavuze ko gufunga amashuri igihe kirekire bishyira mu kaga ejo hazaza h’abana n’ah’imiryango yabo.

Ibihugu bitandatu gusa muri Afurika ni byo bimaze kongera gufungura amashuri byuzuye, nkuko bikubiye mu cyegeranyo ya OMS na UNICEF cyakorewe ku bihugu 39.

Hari ibihugu bimwe byongeye gufungura amashuri ariko bihita byongera kuyafunga nyuma y’ukwiyongera cyane kw’abanduye Coronavirus.

Ibindi bihugu byafunguye amashuri gusa ku banyeshuri bari mu mwaka wa nyuma kugira ngo bakore ibizamini bya leta bisoza umwaka. Ni mu gihe ibindi nka Kenya byo byavuze ko uyu mwaka w’amashuri wa 2020 ubaye impfabusa.

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye amashuri afungwa henshi muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .