Mu cyumweru gishize, nibwo Leta y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus i Londres, nyuma y’uko hagaragaye ubwandu bushya bwinshi, nyamara uwo mujyi wari unasanzwe mu ngamba zoroheje zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu bisobanuro byatanzwe, Leta y’u Bowngereza yavuze ko hari ubwoko bushya bwa Coronavirus buri kwandura ku kigero kirenze 70% by’ubwari busanzwe, bityo ko hakenewe ingamba zisumbuyeho.
Agakoko ka Coronavirus gasanzwe kihinduranya nyuma y’igihe runaka, gusa abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ubu bwoko bushya bwandura vuba buteye impungenge.
OMS yatangaje ko iri gukurikirana iby’ubu bwandu bushya, aho iri mu biganiro n’u Bwongereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye ajyanye nabwo.
Yagize iti “Turi kuvugana n’ubuyobozi bw’u Bwongereza. Bazakomeza kudusangiza amakuru ndetse n’ibisubizo bizaturuka mu bushakashatsi bari gukora [kuri ubu bwoko bushya bwa Coronavirus]. Turakomeza gusangiza abantu n’ibihugu binyamuryango ku makuru mashya tugenda tumenya ku myitwarire y’ubu bwoko bushya bwa Coronavirus.”
OMS kandi igira abantu inama yo gukomeza kwitwararika mu gihe amakuru mashya ataramenyekana.
Iti “Turagira abantu inama yo gufata ingamba zo kwirinda gukwirakwiza COVID-19 ndetse bakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda bahabwa n’ubuyobozi bw’ibihugu byabo.”
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Coronavirus butagaragaza ubushobozi bwo kwakira inkingo ziri gukorwa, bivuze ko uwakingiwe adashobora kwandura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!