00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS igiye gushyiraho Komite idasanzwe ishobora kwemeza Ubushita bw’Inkende nk’Icyorezo cyugarije Isi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 8 August 2024 saa 08:42
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko hagiye gushyirwaho Komite Idasanzwe izaterana vuba ikiga ku cyorezo cy’Ubushita bw’Inkende kimaze iminsi kigaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikazemeza niba cyashyirwa ku rwego rw’ibyorezo byugarije Isi.

Ubushita bw’Inkende bwagaragaye muri RDC kuva mu ntangiriro za 2023, ubu bumaze kugaragara ku barenga ibihumbi 27 mu gihe abarenga 1100 biganjemo abana bumaze kubahitana.

Imibare ya OMS igaragaza ko hari abantu 50 byamaze kugaragara ko banduye Ubushita bw’Inkende mu bindi bihugu bine birimo Kenya, u Rwanda, u Burundi na Uganda ndetse hari n’abandi benshi bakekwaho ubu burwayi.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko yahisemo gushyiraho Komite idasanzwe yiga kuri iyi ndwara hagamijwe gukumira ko yakomeza gukwirakwira muri Afurika yose no hanze yayo.

Reuters yanditse ko iyi komite igizwe n’inzobere mpuzamahanga zishobora guha inama za gihanga umuyobozi wa OMS, zikamwereka niba icyorezo kibangamiye Isi, ariko icyemezo cya nyuma gifatwa n’umuyobozi mukuru wa OMS.

Tedros yagize ati “Twamaze gusohora miliyoni 1$ mu kigega cy’ubutabazi cya OMS cyitabazwa mu gihe cy’ibyorezo kugira ngo dushyigikire urugendo rwo gushaka ibisubizo kandi turateganya no gutanga andi mu minsi iri imbere.”

OMS yemeje ko yatanze uburenganzira bwo kwitabaza inkingo ebyiri z’Ubushita bw’Inkende za Jynneos na KM Biologics LC16 kugira ngo hihutishwe ibikorwa by’ikingira kandi ngo Leta ya RDC yahise yemera kuzikoresha zombi.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Ubushita bw'Inkende buri gukwirakwira mu buryo bwihuse bushobora kwemezwa nk'icyorezo cyugarije Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .