00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS igiye gushora miliyoni 7 z’amadolari arimo azafashishwa abasambanyijwe n’abakozi bayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko nta mugambi rifite wo kubababarira abakoze ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bice birimo umutekano muke nyuma y’igitutu ryokejwe n’ibihugu biritera inkunga.

OMS itangaje ibi nyuma y’ibirego by’abakozi bayo bashinjwe gusambanya abagore muri Repubulika Ihatranira Demokarasi ya Congo.

Uyu muryango washoye miliyoni 7,6 z’amadoalri yo kubaka ubushobozi bwawo mu gukumira, gutahura no gufasha abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihugu 10 bifite abakozweho ku rwego rwo hejuru.

Nk’uko wabitangarije AFP, mu gihe hazaba hashyizweho inzobere zo gukora ako kazi zizoherezwa mu bihugu birimo Afghanistan, Centrafrique, RD Congo, Ethiopie, Nigeri, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Venezuela na Yemen.

OMS yasabye imbabazi abahohotewe nyuma ya raporo irimo ibirego byo gusambanya ku gahato byakozwe n’abakozi bayo boherejwe mu mirimo yo kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2018 na 2020.

Ibihugu by’ingenzi bitera inkunga OMS birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byayokeje igitutu mu buryo bweruye kubera iki kibazo, biyisaba kugira icyo igikoraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .