00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omicron imaze kugera mu bihugu 57

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 06:17
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ubwoko bushya bw Covid-19 buzwi nka Omicron, bumaze kugera mu bihugu 57 hirya no hino ku Isi.

Ubu bwoko bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo, aho bivugwa ko bwavumbuwe ku nshuro ya mbere mu badipolomate bari baturutse mu Burayi bagiye mu butumwa bw’akazi muri Botswana.

OMS yavuze ko abantu bajya mu bitaro kubera ubu bwoko bushya baziyongera mu minsi iri imbere, na cyane ko bufite ubushobozi bwo kwandura vuba, uretse ko itatangaje niba bufite ubushobozi bwo guhangana n’inkingo zimaze gukorwa.

Icyakora ubushakashatsi buto buherutse gukorerwa muri Afurika y’Epfo, bugaragaza ko hari amahirwe macye y’uko Omicron ishobora kugabanya ubushobozi bwo kurinda Covid-19 bw’inkingo zakozwe, ariko bikavugwa ko ubu bushobozi butazagabanuka bwose, bisobanuye ko inkingo zisanzwe zishobora no kwifashishwa mu guhangana na Omicron.

OMS ivuga ko ubushakashatsi buzerekana neza ubushobozi bwa Omicron bukirimo gukorwa, icyakora amakuru akavuga ko abashakashatsi bo muri Amerika bamaze gutangaza ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko ubushobozi bwa Omicron bujya kungana neza nk’ubushobozi bwa Delta, ubundi bwoko bwa Covid-19.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .