Vodatursky w’imyaka 74 yicanwe n’umugore we ubwo missile y’Abarusiya yagwaga ku nzu barimo n’ijoro mu Majyepfo y’igihugu mu Mujyi wa Mykolaiv.
Uyu muherwe wari umwe mu bakomeye muri Ukraine kuko yanahawe igihembo cy’intwari muri iki gihugu ni we nyiri Nibulon, Sosiyete isanzwe ikora ibirebana no kohereza ingano mu mahanga.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko urupfu rwa Vodatursky ari igihombo gikomeye ku gihugu kuko yari afatiye runini ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga.
Umutungo we wabarirwaga muri miliyoni 400$.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Mykolaiv bwatangaje ko iki gitero u Burusiya bwagabye cyari gikomeye kuko hangijwe byinshi birimo hotel, ibigo bibiri by’ishuri, ibibuga by’imipira, sitasiyo zitandukanye ndetse n’ingo z’abaturage.
Umujyi wa Mykolaiv ni umwe mu ikomeye by’umwihariko, kuko ari inzira igana kuri Odessa, icyambu kinini giherereye hafi y’inyanja y’umukara kandi uyu mujyi wakunze kuraswaho kuva u Burusiya bwatera Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!