00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Olaf Scholz agiye kurahirira kuba Chancelier w’u Budage

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 09:42
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukuboza 2021, Olaf Scholz ararahirira kuba Chancelier w’u Budage, asimbuye Angela Merkel wari umaze imyaka 16 muri izi nshingano.

Scholz utegerejwe kwemezwa bwa nyuma n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage izwi nka Bundestag, ndetse agahita arahizwa na Perezida w’iki gihugu, Frank-Walter Steinmeier.

Chancelier mushya w’u Budage, Olaf Scholz yasezeranyije abaturage b’iki gihugu ko azakomeza guharanira kuguma mu murongo w’iterambere wasizwe n’ubuyobozi bwa Angela Merkel.

Uyu mugabo w’imyaka 63 yahoze ari Minisitiri w’Imari ku butegetsi bwa Angela Markel. Yatorewe kuba Chancelier ku wa 26 Nzeri 2021.

Olaf Scholz agiye kurahirira kuba Chancelier w'u Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .