OIF yahagaritse Mali, Amerika yatewe utwatsi kuri Iran, Google ishyirwa ku gitutu... amakuru avugwa hanze y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo guhirika ubutegetsi kwabaye muri Mali tariki 19 Kanama 2020, Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), wahagaritse by’agateganyo iki gihugu mu bikorwa byawo.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’akanama gahoraho ka OIF yateranye mu buryo bw’ikoranabuhanga, iyobowe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Itangazo ry’aka kanama rivuga ko Mali yahagaritswe by’agateganyo mu bikorwa by’ubutwererane bya OIF. Uyu muryango kandi wasabye ko Perezida Ibrahim Boubakar Keïta n’abandi batawe muri yombi kuwa 18 Kanama barekurwa kandi hagashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abasivili.

OIF yashimangiye kandi ko hakenewe ko hakurikizwa amategeko kugira ngo hagaruke amahoro n’umutekano urambye muri Mali. OIF yemeje kandi kohereza intumwa i Bamako zo kureba uko ibintu bihagaze.

Nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi muri Mali, OIF yahagaritse by'agateganyo iki gihugu

Amerika yatewe utwatsi ku gufatira Iran ibindi bihano

Akanama k’umutekano ka Loni, kuri uyu wa Kabiri kateye utwatsi icyifuzo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika cyo kongera gufatira Iran ibihano mpuzamahanga.

Amerika ikomeje gusaba ko Iran ifatirwa ibindi bihano mu gihe ibyo yahawe bigomba kurangira ku wa 18 Ukwakira 2020. Amerika isobanura ko Iran yadohotse ku masezerano yo mu 2015 agamije guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Perezida w’akanama k’umutekano ka Loni, Umunya-Indonesia, Dian Triansyah Djani, yavuze ko aka kanama katari mu mwanya wo gufatira ibindi bihano Iran nk’uko birimo gusabwa na Amerika.

Dian Triansyah Djani, yasubizaga ikibazo cy’u Burusiya n’u Bushinwa mu nama y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, yigaga ku Burasirazuba bwo hagati.

Iki gisubizo cyabyukije umujinya w’uhagarariye Amerika muri Loni, Kelly Craft, avuga ko ibihugu byose bitemera ko Iran ifatirwa ibindi bihano bishyigikiye iterabwoba.

Ati “Mbabajwe n’uko ibindi bihugu byo muri aka kanama byataye umurongo wabyo none bikaba byisanze bishyigikiye agatsiko k’iterabwoba”.

Akanama k'umutekano ka Loni kateye utwatsi icyifuzo cya Amerika cyo gufatira ibihano Iran

Google yasabwe gukura hotel yafatiwemo abagore ku ngufu mu ishakiro ryayo

Google ikomeje gusabwa gukura Hotel yitwa Vilina Vlas, yo muri Bosnia mu ishakiro ryayo kuko yahoze ari ahantu abasirikare ba Serbia bafatiraga abagore bunyago bakabafata ku ngufu.

Nibura abagore n’abakobwa 200 bafatiwe ku ngufu muri iyi hotel iri mu burasirazuba bwa Bosnia, ni abayisilamu bo muri icyo gihugu mu 1992. Harimo n’abafite imyaka 14 gusa. Abagabo babo, basaza babo n’abana b’abahungu bakorewe iyicarubozo banicirwa muri iyo hotel.

Nyuma y’uko bigaragaye ko ubuyobozi bwa Republika Srpska muri Bosnia and Herzegovina, bukomeje kwamamaza Vilina Vlas nk’ahantu h’ubukerarugendo, hatangijwe ubusabe bwo gusaba Google gukura iyi hotel mu ishakiro ryayo no kuri Google Maps.

Kugeza ubu abarenga 25,000 bamaze gusinya kuri ubu busabe. Itangazo ry’ubu busabe rivuga ko kuva intambara yo muri Bosnia yarangira, nta kintu na kimwe kigeze gihinduka kuri iyi hotel kandi nta kabuza abashyitsi bahasura barara ku bitanda 160 biyigize no mu byumba byafatiwemo abagore ku ngufu, abagabo bagakorerwa iyicarubozo ndetse bakanicwa.

Riti “Nubwo tutahagarika imyumvire y’abantu bashobora kwifuza gusura no kurara muri iyi nyubako mbi, dushobora guhagarika kuyamamaza”.

Google yasabwe gukura iyi hotel yafatiwemo abagore ku ngufu mu ishakiro ryayo

Ibitaro byo mu Budage byasanze Alexei Navalny ashobora kuba yararozwe, hasabwa iperereza

Ibitaro byo mu Budage birimo kuvura Alexei Navalny, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya, byatangaje ko ibipimo bishya byerekana ko ashobora kuba yararozwe.

Ibitaro bya Berlin Charite byatangaje ko amakuru yabyo yerekana ko Navalny yahawe uruvange rw’ibinyabutabire by’uburozi ariko bitarabasha kumenyekana.

Ingaruka z’ibi binyabutabire ngo zikomeje kugaragara inshuro nyinshi mu bizamini bya za Laboratwari zitandukanye. Uyu mugabo w’imyaka 44 akaba akiri muri koma.

Hagati aho u Budage n’u Bufaransa bikomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi rinyuze mu mucyo, kugira ngo hamenyekane imvano y’uburwayi bwa Navalny.

Ibitaro byo mu Budage byemeje ko Navalny ashobora kuba yararozwe

Amabwiriza adasanzwe ku kugurisha inzoga mu mujyi wa Munich

Ubuyobozi bw’umujyi wa Munich mu Budage, bwatangaje ko kugurisha inzoga ndetse no kuzinywa mu masaha y’ijoro bishobora guhagarikwa mu gihe cyose imibare y’ubwandu bushya bwa Coronavirus yaba ikomeje kwiyongera.

Umubare w’abandura ku bantu ibihumbi 100 nugera kuri 35 cyangwa kurengaho i Munich, kugurisha inzoga nyuma ya saa tatu z’ijoro bizahita bihagarikwa ndetse no kuzinywera mu ruhame nyuma ya saa tanu z’ijoro bibuzwe.

Ku wa Mbere mu mu mujyi wa Munich handuye abantu 30.92 ku bantu 100 000.

Meya wa Munich, Dieter Reiter, yagize ati “Ni icyemezo gikomeye kuri twe ariko mu gihe cy’icyorezo nicyo gisubizo cyonyine cyo kurinda abaturage”.

Gucuruza inzoga no kuzinywera mu ruhame bishobora guhagarikwa i Munich

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .