00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Obama yikomye Trump, ashimangira ko kumutsinda bizagorana

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 August 2024 saa 01:42
Yasuwe :

Mu Nteko Rusange y’Ishyaka ry’Aba-Démocrates, Barack Obama wahoze ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we, nibo bari batahiwe mu kugeza ijambo ku bihumbi byitabiriye, dore ko aba bombi bafatwa nka bamwe mu bakunzwe cyane muri iri Shyaka.

Imbere y’imbaga yamwakiriye mu rufaya rw’amashyi menshi, Obama w’imyaka 63 ntiyariye iminwa, aho yavuze ko ’atumva Trump uhora yiriza’, akavuga ko ari umuntu wahuye n’ibibazo bidasanzwe kurusha abandi mu buzima bwe kandi ari umukire wakuze abona byose.

Uyu mugabo yavuze ko "Icyizere kiri kugaruka," asaba Aba-Démocrates kuzitabira amatora ku bwinshi bagahigika Donald Trump uzaba ahanganye na Kamala Harris wemerejwe muri iyi Nteko Rusange nk’uzahagararira Aba-Démocrates, aho azaba ari kumwe na Tim Walz wazamubera Visi Perezida aramutse atsinze amatora.

Gusa Obama ntiyanyuze ku ruhande, kuko yavuze ko gutsinda Trump bizaba ari urugendo rutoroshye, ashimangira ko amatora azaba yegeranye cyane.

Umugore we, Michelle Obama, nawe ntiyariye iminwa, kuko yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Aba-Démocrates baharanire impinduka nziza, abasaba kurinda Amerika kuzongera kuyoborwa na Donald Trump.

Trump w’imyaka 78 yemejwe n’Ishyaka ry’Aba-Republicains nk’uzarihagararira mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, akaba azahangana na Kamala Harris. Uyu mugore usanzwe ari Visi Perezida, yavuze ko azakora impinduka, akanagira uruhare mu kugabanya ibiciro ku masoko bizonze Abanyamerika.

Icyakora kuri bamwe ibi ntibabyumva, cyane ko asanzwe ari mu nshingano akaba akinafite ubushobozi bwo gukora impinduka avuga ko azakora mu bihe biri imbere.

Mu gihe gito gishize, Harris yafatwaga nk’umwe muri ba Visi Perezida babi babayeho mu mateka ya Amerika, ingingo yanagarutsweho n’ibinyamakuru bikomeye bikunzwe gushinjwa kubogamira ku ruhande rw’Aba-Démocrates, icyakora kuri ubu ari gusingizwa nk’umucunguzi w’iri Shyaka, nyuma y’uko Joe Biden, Perezida wa Amerika wifuje cyane kongera kwiyamamariza manda ya kabiri, ananijwe n’intege nk’ubusaza, akemera ko atazongera kwiyamamaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .