Obama yavuze ko Trump adashobora kurinda Abanyamerika na we ubwe adashoboye kwirinda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. yasabye abaturage muri icyo gihugu kuzatora Joe Biden uhanganye na Perezida Donald Trump, kuko Trump bamutoye atababasha kubarinda na we ubwe kurinda ubuzima bwe byaramunaniye.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu mu bikorwa byo kwamamaza umu-democrate mugenzi we Joe Biden, byabereye muri Leta ya Philadelphia.

Obama yavuze ko Trump ari we ukwiriye kubazwa impfu z’abanyamerika basaga ibihumbi 220 bamaze guhitanwa na Coronavirus, na miliyoni nyinshi zimaze kwandura kubera kudafata ingamba zikomeye zo kwirinda.

Yagize ati “Amezi umunani arashize icyorezo kihageze, abandura bariyongera umunsi ku munsi. Donald Trump ntabwo azabasha kuturinda mu gihe na we ubwe nta cyo akora cy’ibanze ngo yirinde.”

Aha yagarukaga ku buryo Trump aherutse kwandura coronavirus nyuma yo kwanga kubahiriza inama z’abaganga zo kwambara agapfukamurwa no kutajya mu ruhame.

Obama yavuze ko aya matora abanyamerika bagiye kujyamo mu byumweru bibiri biri imbere, ari ingenzi cyane kandi afite icyo avuze ku hazaza habo.

Obama yavuze ko Biden na Kamala Harris biyayamamazanya nibaramuka batowe, batazasuzugura inama z’inzobere mu buzima nk’uko Trump yabikoze.

Yavuze ko imyaka ine Trump amaze ku butegetsi yabaye mibi, bikamubabaza ariko ko atigeze atakaza icyizere cy’uko ibintu bizahinduka.

Obama yasabye abanyamerika gutora Biden ngo kuko Trump atazabasha kubarinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .