Obama ashyigikiye Biden wahoze ari Visi Perezida we muri manda ebyiri yayoboyemo Amerika. Niwe watangajwe nk’uwatsinze nubwo Trump yamaganye ibyavuye mu matora akavuga ko Urukiko rw’Ikirenga arirwo rugomba kwemeza mu buryo ntakuka uwatsinze.
Kugeza ubu mu majwi amaze kubarurwa, Biden niwe watsinze kuko yarengeje amajwi 270 aba asabwa umukandida kugira ngo atorerwe kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku Isi. Afite 306 mu gihe Trump we afite 232. Aya ni amajwi agenda abarwa bitewe n’umubare w’abaturage batuye leta runaka, gusa amajwi rusange yo buri mukandida amaze gutorwa b’abantu barenga miliyoni 70.
Nka Biden amaze gutorwa na 78.678.763 bingana na 50,9% by’abatoye bose mu gihe Trump we amaze gutorwa na 73.116.708 bingana na 47,3%.
Mu kiganiro yagiranye na CBS, Obama yavuze ko icyo iyi mibare ivuze ari uko igihugu cyamaze gucikamo ibice ku buryo bukomeye.
Ati “Icyo bivuze ni uko twacitsemo ibice ku buryo bikomeye.”
Abajijwe niba bimuteye impungenge, Obama yasubije ati “Yego, biragoye cyane kuri demokarasi yacu gukora mu gihe twaba turi gukorera mu buryo butandukanye.”
Kuri iki Cyumweru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta zitandukanye, habaye imyigaragambyo ikomeye y’abashyigikiye Trump bamagana ibyavuye mu matora aho bakomeje gushimangira ko bibwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!