Obama yasonze Trump utorohewe no guhashya Coronavirus, anenga imyanzuro ye ku kurengera ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mata 2020 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barrack Obama, yanenze ubutegetsi bwa Donald Trump bwatangaje ko bugiye gukuraho itegeko yari yarasize rirebana no kugabanya ingano y’ibikomoka kuri peteroli imodoka zikoresha, hagamijwe kurengera ibidukikije.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2020, Obama abinyujije kuri Twitter yavuze ko Abanyamerika bagomba gusobanuza neza ibikorwa n’abayobozi bitoreye.

Ati “Twabonye twese ingaruka zikomeye zatewe n’abanze kumva umuburo watanzwe ku cyorezo cyugarije Isi ubu. Ntidushobora kwihanganira na none ingaruka zizaterwa no kwinangira ku ngamba zo kurengera ibidukikije. Twese hamwe by’umwihariko urubyiruko tugomba kubaza byimbitse guverinoma yacu ku rwego rwose kandi tukabitorera.”

Amagambo ya Obama ni amwe muri make avugiye mu ruhame anenga uwamusimbuye muri White House, wagaragaje ko azakora ibishoboka byose (Trump) agatesha agaciro ibigwi bya Obama, by’umwihariko kuri politiki ze zo kurengera ibidukikije.

Mu myaka itatu ishize, Obama yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’icyemezo cya Trump cyo kuvana Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu masezerano yo kurengera ibidukikije ya Paris, avuga ko icyo cyemezo kigaragaza ubuyobozi bw’agatsiko katifuza ahazaza heza.

Icyemezo cyo guhindura amategeko ajyanye no kugabanya lisansi na mazutu bikoreshwa n’ibinyabiziga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafashwe kuri uyu wa kabiri, abasesenguzi bavuga ko abazabyungukiramo ari inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli gusa kandi ko bitazatuma intego yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere igerwaho nkuko byari byariyemejwe n’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Paris.

Mu bihe bidasanzwe Obama yanenze Trump wavuguruje itegeko ryo kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .