Obama yanenze uburyo ubutegetsi bwa Trump bwitwaye mu guhangana na coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanenze ubutegetsi Amerika ifite ubu uburyo buri kwitwara mu guhangana n’ikibazo cya coronavirus, avuga ko busa nk’ubudafite inshingano zo guhagarika icyo cyorezo.

Mu kiganiro Show Me Your Walk cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu muhango wo gusoza amasomo ya Kaminuza ku banyeshuri b’abirabura (HBCU Edition) Obama yavuze ko coronavirus yagaragaje ubushobozi buke bw’abayobozi bamwe na bamwe.

Nubwo nta muyobozi yatunze urutoki, yagize ati “Iki cyorezo cyambitse ubusa bamwe mu bayobozi ku buryo noneho ibyo bakora byamenyekanye. Hari n’abo byarangiye nibura badashobora kujijisha ngo berekane ko ari bo bari ku buyobozi.”

Abantu basaga miliyoni 1.5 nibo bamaze kwandura coronavirus muri Amerika, abasaga ibihumbi 89 yarabahitanye mu gihe abantu ibuumbi 273 bakize.

Obama kandi yavuze ko coronavirus yagaragaje neza uburyo abirabura bakomeje gufatwa nabi muri Amerika, nk’aho atari abaturage bayo.

Ati “Iyi ndwara yagaragaje ubusumbane n’indi mitwaro imiryango y’abirabura yagiye ihura nayo kuva kera. Tubibonera mu ngaruka zitangana coronavirus yatugizeho, nk’iyo ubona umwirabura ajya gukora siporo bamwe bakumva ko bagomba kumuhagarika bakamubaza ibibazo cyangwa se bakamurasa mu gihe yanze kubasubiza.”

Obama yabwiye abo banyeshuri ko uko gufatwa nabi ari byo bigomba kubaha imbaraga, bagakora ibizana impinduka zikenewe mu isi.

Obama yavuze ko coronavirus yagaragaje ubushobozi buke bw’abayobozi bamwe na bamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .