Obama, Bush na Clinton bemeye kuzaherwa urukingo rwa Covid-19 mu ruhame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Abagabo batatu bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, George W. Bush na Bill Clinton, bemeye guhabwa urukingo rwa Covid-19 bari imbere ya za kamera (camera), kugira ngo abantu batandukanye barwizere, baruhabwe batekanye.

Ni umwanzuro uzashyirwa mu bikorwa umunsi Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, US FDA, kizaba kigize urukingo cyemeza ko rutangira gutangwa. Ni umwanzuro ufashwe mu gihe hari eshatu zitanga icyizere, ndetse u Bwongereza buheruka kwemeza itangwa ry’urwakozwe na Pfizer na BioNTech.

Aba batatu bahoze ari abayobozi bakomeye bizera ko bazaba batanze ubutumwa bukomeye ku Banyamerika, ko nabo bakwiye kwemera gukingirwa COVID-19.

Umuyobozi w’ibiro bya Bush, Freddy Ford, yabwiye CNN ko uyu wabaye perezida wa 43 yavuganye na Dr. Anthony Fauci uyobora Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo n’Umuhuzabikorwa wa White House mu kurwanya Coronavirus, Dr. Deborah Birx, ashaka kumenya uburyo yafasha mu bukangurambaga ku rukingo.

Ati "Mu byumweru bishize Perezida Bush yansabye kumenyesha Dr. Fauci na Dr. Birx ko igihe nikigera, yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo afashe mu gushishikariza abaturage bagenzi be gukingirwa.”

"Icya mbere urukingo rugomba kwemezwa ko rwizewe rugahabwa abaturage b’ibanze. Icyo gihe na Perezida Bush azitegura guhabwa urwe kandi azishimira kubikorera kuri kamera.”

Umukozi ushinzwe itumanaho rya Clinton na we yabwiye CNN ko yifuza gufatira urukingo mu ruhame, mu kumenyekanisha icyo gikorwa.

Ati "Perezida Clinton nta kabuza azafata urukingo vuba bishoboka, bitewe n’ibizemezwa n’inzego z’ubuzima. Kandi azabikorera mu ruhame mu gihe byaba byafasha abanyamerika nabo kugenza batyo.”

Ni kimwe na Obama, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane yavuze ko Fauci natangaza ko urukingo rwizewe, nta kabuza azamwizera.

Ati "Abantu nka Anthony Fauci, ndabazi kandi twarakoranye, ndabizera cyane. Rero Anthony Fauci ambwiye ko uru rukingo rwizewe, rushobora gukingira umuntu, rukakurinda kwandura COVID, nta kabuza ngomba kurufata.”

"Ndakwizeza ko umunsi rwagenewe abantu bari mu byago bike kuri iki cyorezo, nzarufata. Bishobora kurangira ndufashe birimo guca kuri TV cyangwa bigafatwa amashusho, kugira ngo abantu babone ko nemera ibijyanye n’ubu bumenyi, ko icyo ntizera ari ukwandura Covid.”

CNN yatangaje ko yanabajije Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumweza Amerika, niba ashobora kwemera guhabwa urukingo mu ruhame. Ntabwo igisubizo cye kiratangazwa.

Obama, Bush na Clinton bemeye guherwa urukingo rwa Covid-19 mu ruhame kugira ngo berekane ko rwizewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .