Nyuma ya TikTok, Trump ashobora gufatira ibihano Alibaba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Kanama 2020 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Perezida Trump yatangaje ko ashobora gufatira ibihano ibindi bigo byo mu Bushinwa birimo na Alibaba nyuma y’iminsi mike ategetse ByteDance ifite urubuga nkoranyambaga rwa TikTok ko rukwiye gushyira mu maboko ibikorwa byarwo mu kigo cyo muri Amerika cyangwa se rugafungwa.

Ubwo yari abajijwe niba ashobora gufatira ibihano ibindi bigo byo mu Bushinwa birimo nk’urubuga rukorerwaho ubucuruzi rwa Alibaba, Trump yagize ati “Hari ibindi bintu turi kurebaho, yego turi kubirebaho”.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ntabwo byigeze bigira icyo bivuga ku magambo ya Trump, gusa hashize iminsi avuga ko ibigo byo mu Bushinwa bikorera ubutasi Guverinoma y’u Bushinwa, ndetse yakunze gushinja iki gihugu ko aricyo cyakwije Coronavirus ku Isi.

Trump avuga ko sosiyete zo mu Bushinwa zibangamiye ubukungu bw’igihugu cye n’umutekano. Mu iteka riha TikTok iminsi 45 yo kuba ibikorwa byayo bigenzurwa na sosiyete yo muri Amerika, yavuze ko hari ibimenyetso byizewe bigaragaza ko ByteDance ishaka kubangamira umutekano wa Amerika.

Ibindi bigo byo mu Bushinwa birimo nka Huawei yibasiwe na Trump mu minsi ya mbere ye ku buyobozi, byakunze guhakana ko bikorera ubutasi Guverinoma y’u Bushinwa.

WeChat, urubuga nkoranyambaga rukunzwe cyane mu Bushinwa aho rwifashishwa no mu bikorwa byo kwishyurana, narwo ruherutse guhabwa iminsi 45 aho iteka rya Trump risaba ikigo kirugenzura cya Tencent ko muri iyo minsi ibikorwa byayo bigomba kuba bigenzurwa na sosiyete yo muri Amerika.

Kuri TikTok, Microsoft iri mu biganiro byo kugura ibikorwa by’uru rubuga muri Amerika ndetse Twitter nayo yavuze ko ishobora kureba uko yarugura ariko mu gihe yaba ibonye abandi bashoramari bayifasha muri iri gura.

Donald Trump ari kumwe na Jack Ma washinze Alibaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .